Ubusanzwe umucyayicyayi tuwuzi nk’ikirungo cy’icyayi aho ukoreshwa wonyine cyangwa ukavangwa n’andi majyane anyuranye mu rwego rwo kugira ngp icyayi gihumure ndetse kiryohere ukinyonye.
Ku rundi ruhande ariko, uretse kuba umucyayicyayi wabasha kuba ikirungo kugira ngo icyayi kiryohe gusa, wifitemo izindi ntungamubiri nyinshi zifitiye akamaro ubuzima bw’umuntu zirimo citral, vitamin C, phenols, vitamin A, B1, B2, B3, B5, B6, B9, potassium, calcium, magnesium, ubutare, umuringa na zinc nkuko urubuga herbal-supplement-resource.com rubivuga
Dore indi mimaro y’umucyayicyayi mu mubiri w’umuntu
Umucyayicyayi wifitemo ingufu zo kurwanya ibinure no kugabanya igipimo cya cholesterol yo mu mubiri Ubushakashatsi bwerekanye ko kuwunywa ku buryo bukwiye bigabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri kandi binafasha mu kurinda indwara z’umutima ziterwa na cholesterol nyinshi.
Umucyayicyayi kandi wifashishwa mu kurinda mikorobi. Ukoreshwa mu kuvura ibimeme, ibifaranga, ibihushi n’izindi ndwara zose ziterwa n’imiyege. Umucyayicyayi ukoreshwa cyane mu buvuzi buzwi nka Ayurvedic mu kuvura inkorora n’ibicurane. Kuba wifitemo kandi vitamini C bituma ufasha mu koroshya mu mihogo no gufungura mu mazuru kimwe no kurwanya ibimenyetso bya asima.
Umucyayicyayi ufasha mu gutuma imitsi n’imikaya ifasha mu gusinzira ikora neza. Kuwunywa mu cyayi bifasha gusinzira neza. Indwara zinyuranye zifata mu gifu harimo iziterwa na Helicobacter pylori na Escherichia coli zirwanywa no gukoresha aya mavuta akorwa mu mucyayicyayi. (yitwa essential oil, afite uko akorwa). Si ibyo gusa kuko icyayi urimo gifasha mu kurwanya ibisebe mu gifu, guhitwa, isesemi no kubabara mu nda.
Src: Herbal-supplement-resource
TANGA IGITECYEREZO