RFL
Kigali

Waba uzi akamaro k’ubuki ku buzima bwawe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/12/2017 11:09
10


Nubwo benshi bakunze kubwifashisha mu buzima bwabo, ubuki ngo bufitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu nkuko abahanga mu by’ubuzima babikoreye ubushakashatsi.



Imwe muri iyo mimaro harimo kuba ubuki burinda indwara z’umutima ndetse na kanseri bitewe n’intungamubiri zirimo. Mu bushakashatsi buheruka gukorwa n’abahanga mu kigo cy’Amerika y’Amajyepfo bwagaragaje ko ubuki bugabanya uburibwe mu mubiri ndetse n’abakunze kuribwa munda ngo ubuki ni umuti ukomeye waho.

Bivugwa kandi ko abasiganwa ku maguru ba cyera bajyaga bifashisha ubuki muri ayo marushanwa. Abashakashatsi bahereye kuri ibyo maze basanga ubuki bufite ubushobozi bwo kugenzura isukari mu mubiri kandi bugafasha gusubirana ingufu vuba kurusha ibindi bintu bishobora kuba bigarura ingufu mu mubiri. Ubuki buzwiho ububasha bwo kurinda inkorora n’ubundi burwayi bwo mu muhogo, ibi bishingirwa ku bushakashatsi bwakorewe ku bana 110 bari barwaye inkorora maze basanga ubuki bukora cyane ku nkorora.

Urubuga rwa Passeport santé ruvuga ngo nuko ubuki ari isoko ikomeye y’ibitotsi kandi bukaba bwifitemo ubushobozi bwo kurwanya udukoko dutera indwara, butuma umuntu agira uruhu rutoshye, bugabanya ubukonje mu mubiri, buvura udusebe ku rurimi, kuvura ubushye, bugabanya umuvuduko w’amaraso, buvura amara, bugabanya cholesterole mbi, bukiza igisebe n’ibindi.

Akamaro k’ubuki ko ni kenshi niba utajyaga ubukoresha bitangire nonaha urebe impinduka ku buzima bwawe. Kuba ubuki buba bushobora kugira umumaro nk’uyu ngo bubikura ku byo inzuki ziba zahovwe mu ndabo nyinshi no mu bindi bimera byifitemo umuti utangaje ku buzima bw’umuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Businge Bosco5 years ago
    Murakozecyanepe Turasobanukiwe Ubunditwabukoreshaga Ukotwiboneye
  • Innocent4 years ago
    Ikibazo dufite n'uko aho buboneka henshi muri za alimentation nta wakwemezako buba bufite ubuziranenge, wenda butarimo amasukali n'ibindi abantu bagenda bongera mu bicuruzwa ngo babitubure cg...
  • Niyubahwe ridia3 years ago
    Umwana baha ubuki mutubwire aba afite igihe kingana gute ubukuru?
  • Innocent3 years ago
    Murakoze byishi birenze kakaro kubuki ndetse ni cyatsi twita romare
  • Iradukunda Mmanuel1 year ago
    Ubuki nibwubawe nubwagaciro gakomeye cyane
  • Fabrice1 year ago
    Ntago narinziko ubuki bugira umumaro ugana utya kbsa murakoze kubgo kuduhugura.
  • Mbasha Theogene 1 year ago
    Ese uwariye ubuki akarenza igipimo nta ngaruka mbi bumugiraho?
  • Mbasha Theogene1 year ago
    Kwirinda indwara ukoresheje ubuki bwa kinyarwanda
  • Akarabo sifa 11 months ago
    Murakoze cyane
  • Atuhaire Moses besigye10 months ago
    MURAKOZE.NONESE WABURYAKANGAHE KUMUNSI.IGIPIMO, KILOGRAM UFITEKUYIRYA,IGIHE,KINGANA,IKI? MY NAME IS ATUHAIRE MOSES BESIGYE FROM UGANDA





Inyarwanda BACKGROUND