RFL
Kigali

Waba ufite munda hagutera ipfunwe kubera ubunini bwaho? Dore imyitozo wakora ukagira munda hato kandi heza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/07/2018 13:28
0


Gukora imyitozo ngororangingo ni kimwe mu bituma umuntu abasha kugira ubuzima bwiza ariko mu gihe yayikoranye ubwenge, ibi abahanga bemeza neza ko bifasha umutima gukora neza ndetse bigafasha umuntu kugira umubiri mwiza.



Muri iki gihe rero usanga abantu bamara amasaha menshi mu biro bashaka imibereho ntibabashe kubona umwanya wo kujya mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororangingo. Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe bumwe mu buryo bwiza kandi bworoshye wakoresha ukora myitozo mu gihe uri ku kazi ndetse no mu gihe ugeze iwawe mu rugo bityo bikagufasha kurinda umubiri wawe ibinure bitifuzwa ndetse bikagabanya umubyibuho w’inda cyane ko abawufite baba batifuza kubana na wo. 

Imwe muri iyo myitozo rero harimo:

1.Kwicara ku ntebe bakunze kwita chaise, wicare umugongo wemye kandi utegamye ku ntebe, shyira amaguru yombi imbere yawe, uzamure amavi uyegereze igituza noneho intoki zawe uzifatishe ku maguru ushaka gukomeza inyama zo munda yawe, nurangiza umanure amavi uyazamura inshuro 20.

2. Kwicara nk'uko wari wicaye mu mwitozo wa mbere, umugongo uhagaze neza kandi utegamye, fatanya amaguru uzamure amavi uyegereze igituza ku buryo wumva impinduka munda yawe, subiza amaguru hasi ariko ntuyakoze ku butaka agume mu kirere, ubikore inshuro 10.

3. Kwicara ku ntangiriro z’intebe ubikore wicaje itako rimwe ariko umugongo wemye neza ufate ku maboko y’intebe, uzamure amaguru yawe uhine amavi afatanye uyegereze igituza, ongera ugaruke hasi uhindure itako rya kabiri ubikore gutyo inshuro 10 kuri buri ruhande.

4. Kwicara ku ntangiriro z’intebe utandukanije amaguru, amaboko uyazamure mu kirere, uyamanure uyazamura, ubikore inshuro 20.

Icyitonderwa: Buri uko ubyutse mu gitondo, fata igisate cy’indimu ukamurire mu gikombe kirimo amazi y’akazuyazi ubundi uhite unywa bizafatanya naya myitozo kuyaza ibinure munda yawe ariko niba usanzwe urwara igifu si byiza kunywa amazi arimo indimu ahubwo wajya uyanywera aho.

Ikindi ni ukunywa amazi menshi cyane ku munsi kugira ngo asohore imwe mu myanda iba mu mubiri bityo bizanafasha cyane koza munda ku buryo mu gihe gito uzaba ufite inda nto cyane. Ikindi ukwiye kwitaho cyane ni uko indyo ikungahaye ku butare ari ingenzi cyane mu gufasha amara kugubwa neza.

 Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND