RFL
Kigali

Waba ufite amenyo yuzuyeho ibintu by’umukara? dore uburyo bwiza kandi bworoshye wakoresha mu kuyasukura

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/07/2018 15:12
5


Kuzana ibintu by’umukara ku menyo ni indwara iterwa na za bacterie ziba ku menyo ahanini biturutse ku byo kurya n’ibyo kunywa umuntu aba yariye bityo bikifashisha amacandwe ahora mu kanwa k’umuntu bikaziremamo bya bintu by’umukara biba bifashe ku menyo



Iyo byamaze kuba byinshi rero niho usanga umuntu akurizamo zimwe mu ndwara zikomeye z’amenyo zishobora kuzahaza umuntu

Aha wakwibaza uti ese ni iki nakora kugirango nsukure amenyo yanjye?

Biroroshye kandi birihuta, ntibisaba ibintu byinshi bihambaye ahubwo ushobora kwifashisha bimwe mu bikoresho byo mu rugo birimo:

Ikiyiko kimwe cy’umunyu wo mu gikoni

Agafu gacye ka bicarbonate de soude

Ikiyiko kimwe cy’amazi ashyushye

Dore uko bikoreshwa rero:

Ufata wa munyu wo mu gikoni ukawushyira mu gakombe akavangamo ka gafu ka bicarbonate ubundi ugashyiramo cya kiyiko cy’amazi ashyushye, iyo ubivanze rero urabikoresha mu gusukur amenyo yawe ukajya ubikora kabiri mu cyumweru

Ibyiza bya bicarbonate de soude ku menyo

Bicarbonate ifasha mu gukuraho bya bintu by’umukara biba ku menyo biterwa na za bacterie zituruka mu byo kurya umuntu aba yashyize mu kanwa, uretse kandi kuba ikuraho ibintu biba ku menyo, bicarbonate ifasha mu kurinda amenyo kuba yakwangirika mu buryo bumwe cyangwa ubundi

Akamaro k’umunyu wo mu gikoni

Iyo umunyu wo mu gikoni uvanze na bicarbonate bifasha mu kurinda wa mwuka mubi wo mu kanwa ndetse bikanarinda bya bintu bibi bifata ku menyo, uyu munyu kandi ufasha amacandwe kwirema ari menshi mu kanwa

Amacandwe kandi arinda za bacterie kuba zafata amenyo

Src: santeplusmag.com

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dukundimana ferdinand5 years ago
    Nonese iyo fu ya bicarbonate de soude umuntu yayikurahe?
  • mansa sultan5 years ago
    None c mukanwa ukoresha brosse á dent nkuko wibrossa mudusobanurire neza
  • Ino3 years ago
    Becarbonate wayikurahe
  • DUSENGIMANA jean Pierre2 years ago
    Mwiriwe neza? Ese iyo bicarbonate iboneka he? Muriza pharmacy iraboneka? Murakoze cyanee kubwinama mutanga
  • Dushime antoine2 years ago
    bicarbonate desoude iboneka hehe





Inyarwanda BACKGROUND