RFL
Kigali

VIDEO: Ubuhamya bw'urukundo rwa Nsanzumuhire na Furaha rumaze imyaka irenga 20 bakaba bagiye kubana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/06/2018 19:49
10


Nsanzumuhire Innocent umusore w’imyaka 33 na Furaha Charmente w’imyaka 27 bamaranye imyaka 21 bakundana gusa bari bamaze imyaka umunani (8) badahura bitewe n'uko Furaha afite akazi akora i Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Mu kiganiro bagiranye na INYARWANDA Nsanzumuhire Innocent yari yagiye kwakira umukunzi we Furaha bombi bavuze ko bakundana mu buryo nabo bumva byarabarenze ariko igikorwa nyamukuru bakaba bafite ubukwe buzaba tariki ya 14 Nyakanga 2018.

Mu myaka umunani (8) ishize aba bombi badahura, Nsanzumuhire Innocent yavuze ko yakomeje kwihangana akizera ko Furaha yakunze kugeza ubu bazahura kuko ngo yumva nta wundi wamumurutira. Nsanzumuhire yagize ati:

Nubwo duhuye gutya nyuma y’imyaka umunani (8) n’ubundi twari kumwe kuko ahantu hose twabaga turi kumwe yaba ku kazi nabaga nzi ubuzima bwe bwose kuva mvuye mu rugo kuva nawe avuye mu rugo kugeza ku kazi. Twabanaga mu buryo bw’iya kure none ubu turahuye.

Urukumbuzi rwari rwinshi

Urukumbuzi rwari rwinshi

Urukumbuzi rwari rwinshi

Nsanzumuhire Innocent na Furaha Charmente

Nsanzumuhire Innocent na Furaha Charmente

Urupapuro rutumira inshuti n'imiryango mu bukwe

Urupapuro rutumira inshuti n'imiryango mu bukwe

Nsanzumuhire avuga ko kuba ijambo Furaha yamubwiye mbere yo kugenda (Nzagaruka) ryongeye kugaragara ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 25 Kamena 2018 ubwo yamwakiraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho yavugiye ko ubwo yari mu kigero cy'imyaka 12 ari bwo yamenyanye na Furaha. Furaha Charmente umukobwa w’imyaka 27 avuga ko bitari byoroshye kuba ahantu kure ariko ko bitewe n'uburyo bakundana nta kintu na kimwe cyabatandukanya. Yagize ati:

Icyamfashije ni uko Innocent ari umuntu mwiza cyane nabanza kumushimira kuko yarakoze kuntegereza. Ntabwo biba byoroshye kuba uri ahantu kure nka kuriya. Innocent turakundana kandi burya abantu bakundana nta kure habaho ni yo mpamvu nagarutse kureba Innocent kuko ntabwo namureka kandi tuzabana ubuzima bwose.

Furaha Charmente asuhuza abari baherekeje Nsanzumuhire

Furaha Charmente asuhuza abari baherekeje Nsanzumuhire

Furaha avuga ko Nsanzumuhire Innocent ari umuhungu wamubereye igisubizo mu rukundo rw’ubuzima bwe kuva bamenyana. Nsanzumuhire we avuga ko n'iyo Furaha yajya ku wundi mubumbe yamutegereza.

Furaha Charmente asuhuza abari baherekeje Nsanzumuhire

Itsinda ry'abari baherekeje Nsanzumuhire ngo yakire umukunzi

Nsanzumuhire Innocent na Furaha Charmente

Furaha Charmente asuhuza abari baherekeje Nsanzumuhire

Itsinda ry'abari baherekeje Nsanzumuhire ngo yakire umukunzi 

Kuwa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 ni bwo aba bombi bazatangira kubana nk’umugore n’umugabo nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire. Nsanzumuhire asanzwe abarizwa i Gikondo mu Karere ka Kicukiro akaba ari umukozi muri imwe muri Banki zikorera mu mujyi wa Kigali mu gihe Furaha Charmente atuye i Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho bateganya ko nyuma y’ubukwe na Nsanzumuhire agomba kurira indege akamusanga bakajya gutura hirya y’inyanja.

VIDEO IRIMO UBUHAMYA BW'URUKUNDO RWA FURAHA NA INNOCENT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kakira5 years ago
    Hit iraha muminsi Mike muzumva bafunguye business
  • Majic5 years ago
    Arko ntimukatubeshye ngobakindanye imyaka 20ans? Ntago aribyo .....Furaha twariganye turaturana kuva mubwana .....ntakabeshye..... Naho Kentucky USA abayo muburyo bwubuhunzi ....ntago arakazi kamujyanyeyo! Kuvugisha ukuri nibyiza!!!!!
  • JOE5 years ago
    Rwose aba bantu nanjye banteye emotions pe, ikigaragara barakundana Imana izabubakire ndabakunze mubyumve nubwo ntabazi
  • yeap5 years ago
    hahahahahhah!! reka ye!! igo di! komera shenge! hahahah ariko mwazajye mureka derangement kweli Twamanutse abantu mwize imibare murahari??,ok, umukobwa afite ngo 27, kandi bamaze imyaka 20 bakundana ese ibyo bintu mubisobanura mute? nge mbihuriza mukintu kimwe kitwa( kubeshya ariko bitarimo ubwenge, ugasanga niwowe wibeshye!). Inkuru ubwayo ni derangement kuko rwose nta message nimwe itanga , nibura iyo baza kuvuga uko bamenyanye, ndetse nuko bihanganiye gukomezanya kandi batari kumwe ibi byari gufasha urubyiruko, ariko gukamera umuntu w'umugabo arimo arira n'iminkanyari mu maso rwose ntacyo bimaze( uretseko bigaragaza neza ko arinawe wabihamagariye)!!!
  • Sarah 5 years ago
    Mbega abatekamutwe Furaha nta na 2ans aramara muri USA ni impunzi none atangiye kutwira nibanane ntawubabujije kubana Ariko bareke kutwifatira
  • Kayitesi5 years ago
    Muraho!njyewe iyi couple umwe ndamuzi ariko icyo nakubwira wowe Furaha urongowe n’umusore mwiza,ugukunda cyane kandi ntekereza ko atazigera na rimwe aguhemukira.ni indahemuka ndamuzi...naho abirirwa bavuga ubusa hano nibaceceke bareke urukundo rwababa bana rusugire rusagambe! Ese kuza mubukwe bwanyu bisaba kuba umuntu afite invitationmuntoki ?
  • Musafiri5 years ago
    Mwaramutse! Inyarwanda imaze kuba professional cyane!inkuru nkizi,ubuhamya nk’ubu buradufasha cyane!Furaha na Innocent mbifurije urugoruhire.Isi ntizahindure igihango mwagiranye.
  • Hirwa5 years ago
    Hello guys !each and every one has his way to show love !congraturations Furaha and Innocent!God be with all your plans ...Furaha you’re a hero ...lovable couple ! I learnt many things from you guys
  • Fatu5 years ago
    Imana yaremye urukundo irema abantu kandi ibaha ubushobozi bwo kurugaragarizanya,bantu mwese mwari mukwiye gushyigikira abantu bakundana burya urukundo ruruta byose kandi twese turufite isi yahita ihinduka.Innocent ntuzahemukore uyu mukobwa dore ko abagabo mwibagirwa vuba.
  • Albert5 years ago
    Muraho !sha umugabo araguhinduka akaguta akagusiga,Innocenr ntuzahinduke uyu mukobwa...gusa abanditsi b’inkuru bakabijeho da !!20 years....Furaha se yari yakamenyenye urukundo buriya Ra ??? Ese abantu twese tuzaze muri ubu bukwe ko mbona invitation card ? Furaha ,Innocent twariganye ari umuyehova ,niba akiriwe muzabana iteka kuko burya abayehova baja baba serious ukuntu nubwo bagira ibikodes bindi ntazi...urugo ruhire.





Inyarwanda BACKGROUND