RFL
Kigali

VIDEO: Prof Dr Saiba Semanyenzi yatangarije Inyarwanda indwara y'amaso ihangayikishije isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/11/2017 10:48
0


Prof Dr Saiba Semanyenzi ni umuganga w'inzobere mu kuvura amaso. Amaze imyaka irenga 10 avura amaso hano mu Rwanda. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Prof Dr Saiba yadutangarije indwara z'amaso zihangayikishije isi.



Prof Dr Saiba Semanyenzi yigishije muri Kaminuza y'u Rwanda aho yanayoboye ishami ryigisha ubuvuzi bw'amaso (Ophthalmology Department). Kuri ubu Prof Dr Saiba ari kwikorera mu ivuriro rye bwite yatangije ryitwa Rapha Medical Clinic riherereye Kimironko mu inyubako imwe n'iyo Simba Supermarket ikoreramo.

Prof Dr Saiba Semanyenzi yize no muri Kenya

Prof Dr Saiba amashuri yisumbuye yayize muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ni naho yatangiriye Kaminuza. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Prof Dr Saiba Semanyenzi yagarutse mu Rwanda akomereza kaminuza i Butare mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda nyuma yaho ajya kwiga muri Kenya ahakura impamyabumenyi y'ikirenga mu kuvura amaso. 

Hari indwara nyinshi z'amaso zihangayikishije isi, ku isonga hari 'Glaucoma'

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com, Prof Dr Saiba Semanyenzi yavuze ko hari indwara nyinshi z'amaso zihangayikishije ibihugu binyuranye ku isi. Muri zo harimo indwara zifata abana n'izifata abantu bakuru. Indwara iza ku isonga mu zihangayikishije isi hari iyitwa 'Glaucoma' ifata abantu bakuru cyane cyane ikaba ifata abirabura, aho undwaye iyi ndwara birangira ahumye burundu. Iyi ndwara ifata umutsi w'ijisho n'ubwonko. Iyi ndwara ngo nta bimenyetso igira ku muntu uyirwaye akaba ari nayo mpamvu ihangayikishije cyane inzobere mu kuvura amaso. Prof Dr Saiba yagize ati:

Glaucoma ni indwara iduhangayikishije cyane kuko abantu baza batugana barahumye (batabona). Umuntu aje kutureba uburwayi bugitangira, twamufasha cyane tukamuha imiti ntazagere ku rwego rwo kutabona burundu ariko umuntu wibera mu rugo afite iyo ndwara ntagane abaganga agera aho ngaho agahuma burundu, kandi atugezeho yarahumye nta kintu twamufasha mu gihe atugezeho mbere hari icyo twamufasha. Ni indwara ifata umutsi uhuza ijisho n'ubwonko, ni umutsi ufasha ijisho kureba.

Prof Dr Saiba twamubajije abantu bashobora kurwara iyi ndwara ya 'Glaucoma' abo ari bo adusubiza muri aya magambo: "Umuntu wese ufite umuntu mu muryango we wayirwaye, umwirabura, umuntu urengeje imyaka 40 y'amavuko cyangwa se ugenda asatira imyaka 40, icya kane ni abantu bambara lunettes za myopic patients (abantu batabasha kureba kure), abo bose bafite risks zo kurwara iyi ndwara (glaucoma). Glaucoma ni indwara mbi cyane kubera ko umuntu abaho nta buribwe afite, umuntu yibanira n'iyo ndwara nta kibazo na kimwe afite. Nta rukingo iyi ndwara ifite."

REBA HANO PROF DR SAIBA AVUGA BYINSHI KU NDWARA YA GLAUCOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND