RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro na Prisca Uwamahoro intwari y’u Rwanda ikiriho

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/02/2017 13:52
1


Abanyarwanda benshi ndetse n’abakurikirana amateka yarwo bazi inkuru y’abanyeshuri b’i Nyange banze kwivangura babisabwe n’abacengezi ubwo babateraga mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997 ngo bice Abatutsi bari babarimo. Ibi byabaye intandaro yo kubamishaho urufaya rw’amasasu na grenade batavanguye bamwe bahasiga ubuzima abandi bararokoka.



Yaba abana bahasize ubuzima ndetse n’abarokotse icyo gitero, ibi byabagize intwari z’igihugu mu rwego rw’Imena ndetse bamwe muri bo bakaba bakiriho kuri ubu bakaba bari mu mirimo itandukanye. Muri iki gihe turimo twizihiza umunsi w’intwari, Inyarwanda.com yegereye umwe muri bo witwa Prisca Uwamahoro, kuri ubu akaba ari umuyobozi wungirije mu Karere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Uwamahoro Prisca ni intwari y'Imena

Uwamahoro Prisca ni intwari y'Imena

Prisca Uwamahoro icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko, akaba yarigaga mu mwaka wa 5. Ijoro ryo kuwa 18 Wererwe 1997 ryasize nawe ameze nk’uwapfuye dore ko nyuma yo kumurasa no kumujombagura ibyuma yaguye muri koma yongera gukanguka ubwo yari mu bitaro by’i Kabgayi hamwe mu ho we na bagenzi be bagiye kuvurizwa cyo gihe.

Tubikora ntabwo twumvaga hari ikintu cyo guhembesha cyangwa se wenda ko hari ikindi kintu tuzagirwa ariko ni byiza kuba leta yarabizirikanye ikamenya ko ari igikorwa cy’agaciro cy’ingirakamaro twakoze cyanakwigisha n’urubyiruko n’abandi. Prisca

Mu kiganiro twagiranye n’uyu mubyeyi wanashakanye na Sindayigaya Phanuel(nawe uri mu ntwari zarokotse icyo gitero akaba ari nawe uhagarariye ishyarahamwe abanyeshuri barokotse icyo gihe bahuriramo bise ‘Komeza ubutwari’) yadutangarije byinshi atubwira ku butwari bwabaranze ndetse n’uko babana no kwitwa intwari bagihumeka.

Prisca ubu ni umuyobozi wungirije w'akarere ka Kamonyi, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage

Prisca ubu ni umuyobozi wungirije w'akarere ka Kamonyi, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage

Ese kugirwa Intwari yabyakiriye gute?

Uwamahoro Prisca avuga ko nubwo icyo gihe banga kwitandukanya babikoze badateganya guhembwa, ngo kuba baragizwe Intwari ni igihembo gihebuje bagenewe n’igihugu. Ati ” Nabyakiriye neza kuko gushimwa ukitwa intwari ni igikorwa gikomeye igihugu cyadukoreye, njyewe rero mbifata nk’igihembo gikomeye igihugu cyaduhaye ku bw’icyo gikorwa cy’ingirakamaro twakoze.”

Mu kiganiro cy’amashusho  twagiranye n’iyi Ntwari yaduhaye ubuhamya bw’iryo joro ry’amateka, asangiza abandi isomo yakuyemo ndetse anatanga ubutumwa bujyanye no kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari ku nshuro ya 23 yibanda ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye’.

Kunyurwa nuko uri umunyarwanda nicyo cya mbere, nicyo gikwiye kuba kitubereye mbere na mbere nk’abanyarwanda, hanyuma kucyubakiraho bizadufasha no kugera ku iterambere kuko twese twabaye umwe tuzakora twumva ko turimo gukorera igihugu cyacu dukunda hanyuma duharanire ko buri wese ajye mu nshingano ze azikore neza aharanira y’uko u Rwanda rugomba kugira ishema mu ruhando rw’ibindi bihugu. Prisca

Uwamahoro Prisca yanagarutse no ku ishema we n’umuryango we baterwa no kuba baragizwe Intwari.

Dore ikiganiro cyose twagiranye: 

 

Tubibutse ko abanyeshuri b’i Nyange bemezwaho ubutwari ari abari mu kigo mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997 mu ishuri ry’uwa gatandatu n’uwa gatanu igihe abacengezi bateraga, ari abapfuye n’abatarapfuye icyo gihe.

Abanyeshuri bari mu ishuri ry’uwa Gatandatu ni: Mujawamahoro Marie Chantal(yahise yitaba Imana), Bizimana Sylvestre(nawe yahasize ubuzima), Mukambaraga Beatrice(nawe abacengezi baramwivuganye), Bavakure Cesar, Birori Jean Nepomuscene, Kayiranga Aloys, Minani Pascal, Muhinyuza Florence, Mukahirwa Joseline, Mukanyangezi Dative, Ndagijimana Pierre Celestin, Ndahimana Jean Baptiste, Nkunduwera Angelique, Nyagasaza Joseph, Sindayiheba Phanuel, Tuyishimire Jean Marie Vianney, Urimubenshi Emmanuel na Uwizera Florence.

Mu mwaka wa gatanu hari harimo Benimana Helene(yitabye Imana muri iryo joro), Mukarutwaza Seraphine(nawe ntiyabashije kurusimbuka), Ndemeye Valens( nawe yaguye muri icyo gitero), Abayisenga Theodette, Bayisenge Noel, Gatera Silas, Kamayirese Grace, Kanyemera Augustin, Muhayimana Liberee, Mukeshimana Beatrice, Mukeshimana Florence, Musabimana Florence, Musoni Clement, Mvukiyehe Jean Baptiste, Nishimwe Marie, Niyitegeka Venant, Niyongira Ferdinand(yitabye Imana mu 2001), Nizeyimana Emerite, Nizeyimana Emmanuel, Nsabimana Ntwari, Ntakirutimana Jean Claude, Nyinawandinda Esperance, Nyirandayisaba Monique, Nyiranzabandora Marie Rose, Ruhigira Emmanuel, Sibomana Ananie, Sibomana Andre, Ukulikiyimfura Adolphe na Uwamahoro Prisca.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Delphine 7 years ago
    Yooooooh!ndabakunda cyane, mwagaragaje ubumuntu, ubupfura n'ubutwari ntagereranywa, Imana izabahe kurama, mudufashe kwiyubakira igihugu, kdi nimutabaruka izabiyegereze.ndabubaha cyane .





Inyarwanda BACKGROUND