RFL
Kigali

Uziko umwotsi w’itabi wibitsemo uburozi busaga ibihumbi bitanu?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/01/2018 8:43
0


Burya ngo itabi ni uburozi bukomeye cyane ku mubiri w’umuntu kuko byagaragaye ko ari intandaro ya za kanseri zitandukanye cyane cyane izifata mu nda nka kanseri y’umwijima, impyiko, uruhago rw’inkari,igifu, impindura, umura,ndetse n’iy’ibihaha ikunze guhitana benshi kubera itabi.



Abahanga mu by’ubuzima bagiye bagaragaza ko byibura 80% by’abahitanywa n’ingaruka ziterwa n’itabi baba baribasiriwe cyane nay a kanseri y’ibihaha twavuze haruguru ariko ntibivuze ko n’izindi zidafite ubukana.

Aha rero umuntu wabaswe n’itabi ushobora kumumenyera cyane  ku mpumuro ye, amenyo y’umukara, amaso atukura ndetse n’iyo agiye kwa muganaga usanga ibihaha byarabaye umukara kubera umwotsi w’itabi ahora akurura.

Burya rero ngo itabi niryo riza ku mwanya wa mbere mu gutera za kanseri twavuze haruguru ikindi kandi abashakashatsi bagaragaje nuko tabi ryangiza imwe mu miyoboro y’amaraso iyo amaraso yanduye rero biba intandaro yo kurwara zimwe mu ndwara zifata umutima.

Ikindi kintu gikomeye cyane ku mwotsi w’itabi rero nuko ngo burya wibitsemo uburozi busaga ibihumbi bitanu bukaba bwiganjemo ubushobora gutera za kanseri zitandukanye n’ubundi burozi tutarondoye. Ikindi gikwiye kwitonderwa cyane nuko uramutse unywereye itabi mu ruhame uba uri kwica imbaga y’abantu bose bakwegereye ukaba uri kubaha kuri bwa burozi busaga ibihumbi 5000 ryifitemo.

Src:Quebecsanstabac.ca






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND