RFL
Kigali

Uyu munsi wahariwe kwibuka Nobel - Menya bimwe mu byaranze itariki 09 Ukuboza mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/12/2018 13:19
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 50 mu byumweru bigize umwaka tariki 10 Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 345 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 21 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1799: Igihugu cy’u Bufaransa cyashyizeho Metero nk’urugero rwemewe rw’uburebure.

1817: Mississippi yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika nka leta ya 20 yinjiye muri ubu bumwe.

1868: Ibimenyetso byo ku muhanda by’amatara, bizwi nka Feu Rouge byashyizwe bwa mbere ku mihanda yo mu Bwongereza hafi y’ingoro y’umwamikazi mu mujyi wa Londres.

1901: Ibihembo byitiriwe Nobel batanzwe ku nshuro ya mbere, bikaba byarahawe bwa mbere Frédéric Passy washyize umuryango mpuzamahanga uhuza inteko zishinga amategeko z’ibihugu ndetse na Henry Dunant washinze umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (Croix Rouge).

1902: Mu gihugu cya Tasmania, abagore bahawe uburenganzira bwo gutora.

1906: Perezida wa Amerika, Theodore Roosevelt yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel aba umunyamerika wa mbere wari uhawe iki gihembo kuva cyatangwa mu mwaka w’1901.

1909Selma Lagerlöf yabaye umugore wa mbere w’umwanditsi wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu bwanditsi. Akaba ari umwanditsi w’umunyasuwedi wavutse mu mwaka w’1858 yitaba Imana mu 1940.

1948: Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye yashyizeho umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wizihizwa tariki 10 Ukuboza buri mwaka ku isi yose.

1963: Ibirwa bya Zanzibar byabonye ubwigenge ku Bwongereza.

1976: Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye yasinye amasezerano abuza ibikorwa byose bishobora kubangamira ibidukikije mu mirwano iyo ariyo yose, nko gukoresha uburyo bwo kwanduza ikirere umwanzi arimo mu rwego rwo kumutsinda.

1978: Minisitiri w’intebe wa Israel Menachem Begin na perezida wa Misiri Anwar Sadat bahawe igihembo kimwe cy’amahoro cyitiriwe Nobel, kubera uruhare bagize mu kugarura amahoro hagati ya Israel n’abarabu bari bamaze imyaka mu bushyamirane.

1994: Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 ihagaritswe benshi mu bayikoze bagahungira mu mashyamba ya Congo, uwari uhagarariye ingabo z’umuryango w’abibumbye washyiriweho kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) Maurice Baril yasabye izi ngabo zaba ziretse kugira icyo zikora mu kugarura aba bantu.

1996: Itegekonshinga rya mbere ry’igihugu cya Afurika y’epfo ryamuritswe na Nelson Mandela wari ubaye perezida w’iki gihugu wa mbere w’umwirabura nyuma y’uko iki gihugu kivuye mu butegetsi bwa Gashakabuhake bwa Apartheid.

Abantu bavutse uyu munsi:

1787: Thomas Hopkins Gallaudet, umurezi w’umunyamerika akaba ariwe washinze ishuri rya Amerika ritanga uburezi ku bana bafite ubumuga bwo kutumva nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1851.

1815: Ada Lovelace, umuhanga mu mibare w’umwongerezakazi, akaba ariwe wakoze porogaramu ya mudasobwa ya Ada programming language muri mudasobwa nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1852.

1956: Jan van Dijk, umutoza w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1957Michael Clarke Duncan, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye muri filime nka Armageddon, Kung Fu Panda,… nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2012.

1980: Massari, umuririmbyi w’umunya-Canada ukomoka muri Liban nibwo yavutse.

1983: Habib Mohamed, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunye-Ghana nibwo yavutse.

1985: Trésor Mputu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyekongo nibwo yavutse.

1988Wilfried Bony, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakote d’ivoire nibwo yavutse.

1989: Marion Maréchal-Le Pen, umunyapolitiki w’umufaransa, akaba ariwe muntu ukiri muto wicaye mu nteko ishinga amategeko y’ubufaransa mu mateka y’icyo gihugu yabonye izuba.

1990: Kazenga LuaLua, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1896: Alfred Nobel, umunyabutabire, umukanishi, akaba yaravumbuye urutambi (ruturika), ndetse akaba ariwe washyizeho ibihembo byamwitiriwe (Nobel) w’umunyasuwede yaratabarutse ku myaka 63 y’amavuko.

1920Horace Elgin Dodge, umushoramari w’umunyamerika akaba umwe mu bashinze uruganda rukora imodoka rwa Dodge yaratabarutse, ku myaka 52 y’amavuko.

1991: Headman Shabalala, umuririmbyikazi w’umunyafurika y’epfo yitabye Imana ku myaka 46 y’amavuko.

1995: Darren Robinson, umuraperi w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya The Fat Boys yitabye Imana ku myaka 28 y’amavuko.

2006: Augusto Pinochet, perezida wa 30 wa Chili yaratabarutse ku myaka 91 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wahariwe kwibuka Nobel.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu (International Human Rights Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND