RFL
Kigali

Uyu munsi U Rwanda rurizihiza UBWIGENGE: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/07/2017 9:48
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 26 mu byumweru bigize umwaka tariki ya mbere Nyakanga, ukaba ari umunsi w’182 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 183 ngo umwaka urangire. Uyu munsi nurangira, turaba twinjiye mu gice cya 2 cy’umwaka wa 2017.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1879: Numero ya mbere y’igitabo cy’idini ry’abahamya ba Yehova kizwi nka Umunara w’umurinzi (The Watchtower) cyashyizwe ahagaragara na Charles Taze Russell. Kuri ubu kikaba gisohoka mu ndimi zigera kuri 243, n’ikinyarwanda kirimo ku izina rya ‘Umunara w’umurinzi’.

1881: Uguhamagara hagati y’ibihugu kuri telefoni kwabayeho bwa mbere, ubwo St. Stephen wo muri Canada yavuganaga na Calais Maine wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1903: Isiganwa ku magare rya Tour de France ryabayeho bwa mbere.

1908: Numero y’ubutabazi izwi nka SOS yashyizweho bwa mbere ku rwego mpuzamahanga nka numero umuntu yahamagaraho agize ikibazo (atabaza).

1960: Igihugu cya Somalia cyabonye ubwigenge.

1960: Igihugu cya Ghana cyabonye ubwigenge, Kwame Nkrumah aba perezida wacyo wa mbere, asimbura umwamikazi Elizabeth w’ubwongereza, ariwe wafatwaga nk’umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu.

1962: Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi byabonye ubwigenge ku Bubiligi.

1968: Amasezerano yo guhagarika ikorwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi yashyizweho umukono i Washington, D.C., Londres ndetse na Moscow ashyirwaho umukono n’ibihugu 62.

1980: Indirimbo O Canada yagizwe indirimbo yubahiriza igihugu ya Canada.

1984: Ikiciro cya PG-13 cyinjijwe mu byiciro bya filime bitewe n’ibyiciro by’imyaka zigenewe. PG-13 bikaba bivuga mu magambo arambuye Parental Guidance when audience is below 13 years old, bivuga ko filime iri muri iki kiciro nta mwana uri munsi y’imyaka 13 wemerewe kuyireba mu gihe atabiherewe uburenganzira n’umubyeyi.

1997: Igihugu cy’ubushinwa cyigaruriye umujyi wa Hong Kong, kiwuvanamo ubwongereza bwari bumaze imyaka igera ku 156 buwutegeka.

2002: Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyizweho, mu rwego rwo kuburanisha ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyoko muntu, iby’intambara n’iby’ubushotoranyi rukorera I La Haye mu Buholandi.

2007: Itegeko ribuza kunywa itabi mu ruhame, ryashyizweho mu Bwongereza.

2007: Igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’igikomangomakazi cy’ubwongereza Diana wari kuba yujuje imyaka 46 iyo aba akiriho cyabereye kuri stade ya Wembley cyerekanwa kuri televiziyo mu bihugu bigera ku 140 ku isi yose aho cyarebwe n’abantu bagera kuri miliyoni 500. Si ibyo gusa kandi iki gitaramo cyaciye agahigo ko kugurisha amatike yacyo mu gihe gito dore ko amatike agera ku bihumbi 20 yaguzwe mu minota 17 gusa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1921: Seretse Khama, wabaye perezida wa mbere wa Botswana nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1980.

1961: Igikomangomakazi Diana cy’ubwongereza yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 1997.

1967: Pamela Anderson, umunyamideli w’umunyakanada akaba n’umukinnyikazi wa filime nibwo yavutse.

1971: Missy Elliott, umuraperikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: Plies, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1976: Ruud van Nistelrooy, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi yabonye izuba.

1977: Liv Tyler, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika akaba n’umunyamideli yabonye izuba.

1988: Dedé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1990: Young B., umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1860: Charles Goodyear, umukanishi w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye amapine yaje kumwitirirwa (Goodyear) yaratabarutse, ku myaka 60 y’amavuko.

2003: Nǃxau, umukinnyi wa filime w’umunyanamibiya wamenyekanye cyane nka Sagatwa, yaratabarutse, ku myaka 59 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Aaron, Julius na Servanus.

Uyu munsi ni umunsi ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi ndetse na Ghana byizihizaho ubwigenge bwabyo.

Twifurije abanyarwanda bose kugira umunsi mwiza w’ubwigenge!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND