RFL
Kigali

Uyu munsi Perezida Paul Kagame ariyamamariza i Ngororero na Muhanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2017 13:52
0


Perezida Paul Kagame, umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2017 ariyamamariza mu turere tubiri ari two Ngororero na Muhanga, uyu ukaba ari umunsi we wa kane wo kwiyamamaza.



Abaturage bo mu karere ka Ngororero bari mu byishimo bikomeye mu kwakira Perezida Paul Kagame aho mu mbyino zinyuranye barimo bamushimira ibyiza yabakoreye mu myaka amaze ari Perezida w’u Rwanda, kubw’ibyo bakaba bamugaragariza ko biteguye kumuhundagazaho amajwi kugira ngo akomeze abayobore.

Bitreganyijwe ko Perezida Kagame ava mu karere ka Ngororero yerekeza mu karere ka Muhanga mu gikorwa cyo kwiyamamaza. Perezida Kagame akoze urugendo rwe rw’uyu munsi nyuma yo kujya mu turere 7 mu gikorwa yatangiye tariki 14 Nyakanga 2017, uyu munsi ukaba uri bwire amaze kwiyamamariza mu turere icyenda (9).

Reba amafoto ubwo bari bategereje Perezida Paul Kagame i Ngororero

Paul KagamePaul KagamePaul KagamePaul KagamePaul Kagame

Abantu ibihumbi n'ibihumbi b'i Ngororero bateraniye aho Perezida Kagame yiyamamarije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND