Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2017 Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje gahunda yo kwiyamamaza mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere dutatu ari two: Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.
Mu karere ka Nyagatare, iki gikorwa cyo kwiyamamaza kwa Paul Kagame k'umwanya w'umukuru w'igihugu,cyabereye mu Murenge wa Gatonde. Ni igikorwa cyitabiriwe n'abaturage ibihumbi n'ibihumbi. Abahanzi banyuranye barimo Riderman, Senderi, Urban Boyz, Christopher n'abandi basusurukije abantu.
Paul Kagame yavuye i Gatonde yerekeza mu mujyi wa Nyagatare asuhuza abaturage b'aho, akomereza mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Ndatemwa mu gikorwa cyabereye ahitwa Kabeza ahari hateraniye abaturage benshi cyane bari mu byishimo bikomeye bashimira Paul Kagame ku byiza yabakoreye mu myaka amaze ayobora u Rwanda ndetse bamugaragariza ko bamuri inyuma mu matora ya Perezida ateganyijwe tariki 3-4 Kanama 2017. Abanya-Gatsibo basusurukijwe n'abahanzi b'ibyamamare barimo King James, Tom Close, Intore Tuyisenge n'abandi.
Paul Kagame yavuye i Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro yerekeza i Kayonza mu kibuga cya IPM mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Mukarange ahari hateraniye abaturage ibihumbi bari mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame, umukandida bari inyuma mu matora ya Perezida.Mu mafoto tugiye kubereka uko byari bimeze i Nyagatare, i Gatsibo n'i Kayonza.
REKA DUHERE I NYAGATARE TUBEREKE UKO BYARI BIMEZE
Hano ni i Gatunda muri Nyagatare aho Paul Kagame yiyamamarije
Abahanzi b'ibyamamare basusurukije abantu
Senderi birumvikana ntabwo yari kubura i Nyagatare
Hari abantu ibihumbi byinshi
Ibyishimo ni byose bakira Paul Kagame
Christopher
Paul Kagame asuhuza abaturage ba Nyagatare
Kagame yakiranywe urugwiro n'abaturage ba Nyagatare
Yishimiye cyane gusuhuza umukuru w'igihugu amukoze mu ntoki
Bagaragarije Perezida Kagame ko bamuri inyuma
Umunyamabanga Uhoraho mushya wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC),Uwamariya Odette
Kagame hamwe n'abandi bayobozi bakuru bamuherekeje i Nyagatare
REBA UKO BYARI BIMEZE MU MURENGE WA NYAGATARE MU KARERE KA NYAGATARE
Hari ibihumbi byinshi by'abaturage
Paul Kagame aganiriza abari mu mujyi wa Nyagatare
Jay Polly i Nyagatare
Perezida Kagame asuhuza abanya Gatsibo
Kagame ageza ijambo ku bari bateraniye mu Ndatemwa ku Kabeza
Iyi foto yafatiwe i Gatsibo ubwo Kagame yaganirizaga abari ku Kabeza
Uwamariya Odette, Umunyamabanga Uhoraho mushya wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), uyu yahoze ayobora intara y'Iburasirazuba
Abanya Gatsibo bishimiye cyane kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi
Iki gikorwa cyitabiriwe n'ibihumbi byinshi by'abaturage b'i Gatsibo
Abadahigwa ba Diaspora bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame
Meya w'akarere ka Gatsibo, Gasana Richard (iburyo, uwambaye ishati y'umutuku) hamwe n'abayobozi bakuru muri FPR Inkotanyi
REBA UKO BYARI BIMEZE I KAYONZA
Queen Cha hamwe na Danny Vumbi i Kayonza
Danny Vumbi asusurutsa abantu
Abaturage b'i Kayonza mu kwamamaza Paul Kagame
Knowless i Kayonza mu kwamamaza Paul Kagame
Intore Masamba asusurutsa abanyakayonza
Theo Bosebabireba (uwa kabiri uhereye ibumoso) ni umwe mu bahanzi baherekeje Kagame i Kayonza
Paul Kagame asuhuza abaturage b'i Kayonza
Christopher
Nizzo (Urban Boyz)
Kitoko Bibarwa na we yari i Kayonza
Perezida Kagame ageza ijambo ku baturage b'i Kayonza
Perezida Kagame hamwe n'umuryango we
Madamu Jeannette Kagame
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne
Abaturage b'i Kayonza bari bizihiwe cyane
AMAFOTO: Ashimwe Constantin/Inyarwanda Ltd & Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO