RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Olivia: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/06/2017 8:04
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 23 mu byumweru bigize umwaka tariki 10 Kamena, ukaba ari umunsi w’161 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 204 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

671: Umwami w’ubuyapani  Tenji yashyize igikoresho gipima amasaha bwa mbere mu mujyi wa Ōtsu ukaba wari umurwa w’u Buyapani icyo gihe, isaha y’amazi yitwaga Rokoku.

1786: Umutingito udasanzwe wasenye icyuzi cyo ku mugezi wa Dadu mu ntara ya Sichuan mu gihugu cy’u Bushinwa, abantu basaga ibihumbi 100 bahasiga ubuzima.

1935: Dr. Robert Smith yanyoye inzoga bwa nyuma, maze ahita ashinga umuryango wa Alcoholics Anonymous ugamije gufasha abannywi kuzireka, aho yawushinganye na Bill Wilson i Akron muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1944: Mu mikino ya Baseball, Joe Nuxhall ku myaka 15 wakiniraga ikipe ya Cincinnati Reds yabaye umukinnyi wa mbere ukiri muto wemerewe gukina uyu mukino mu ikipe nkuru.

1947: Imodoka ya mbere ikozwe n’uruganda rwa Saab yagiye hanze.

1977: Mudasobwa ya mbere yo mu bwoko bwa Apple II, ikaba ari imwe muri mudasobwa za mbere zigenewe gukoreshwa n’abantu ku biti byabo (PC) yagiye ku isoko.

1980: Afurika y’epfo- Ishyaka rya ANC ryahamagariye abayoboke baryo kurwana nyuma y’ifungwa ry’uwari umuyobozi waryo Nelson Mandela.

2001: Papa Yohani Paul wa 2 yagize umugore wa mbere w’umunyalibani umutagatifu, uwo akaba ari Mutagatifu Rafqa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1959Carlo Ancelotti, umutoza w’umupira w’amaguru w’umutaliyani ni bwo yavutse.

1973Flesh-n-Bone, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1978: Shane West, umuririmbyi, umucuranzi wa guitari akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Michael muri filime y’uruhererekane ya NIKITA yabonye izuba.

1991: Juan Jesus, umukinnyi w’umupira w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1992: Kate Upton, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

2001: Sasha Obama, umukobwa wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Brack Obama nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1836André-Marie Ampère,umunyabugenge akaba n’umuhanga mu mibare w’umufaransa, akaba ariwe witiriwe urugero rw’igipimo cy’umuriro (intensite) cya  Ampère yaratabarutse, ku myaka 61 y’amavuko.

1898: Tuone Udaina, umunya-Croatia wari ufite n’ubwenegihugu bw’ubutaliyani, akaba ariwe muntu wa nyuma wavugaga ururimi rwa Dalmatic yitabye Imana, bikurizaho uru rurimi kuzimira burundu.

1976Adolph Zukor, umushoramari wa filime w’umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Hongriya, akaba umwe mu bashinze inzu itunganya filime ya Paramount Pictures yaratabarutse, ku myaka 103 y’amavuko.

2000Hafez al-Assad, wabaye perezida wa 18 wa Syria akaba ari se wa perezida uriho ubu Bassel al-Assad yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

2005: Curtis Pitts, umushushanyi w’indege w’umunyamerika, akaba ariwe wakoze indege yo mu bwoko bwa Pitts Special, zizwi mu kwifashishwa mu marushanwa y’indege yaratabarutse, ku myaka 90 y’amavuko.

2012: George Saitoti, wabaye visi perezida wa Kenya wa 6 yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.

2012: Sudono Salim, umushoramari w’umunya-Indonesia ufite inkomoko mu Bushinwa akaba ariwe washinze Banki Santarali ya Aziya (Central Bank Asia) yaratabutse, ku myaka 96 y’amavuko.

2013: Bel'ange Epako, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umukongomani yitabye Imana, ku myaka 18 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Olivia.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND