RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi w’ubutabera mpuzamahanga ku isi: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/07/2018 12:13
0


Uyu munsi ni ku munsi wa 2 w’icyumweru cya 29 mu byumweru bigize umwaka, taliki ya 17 Nyakanga akaba ari umunsi w’198 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 167 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

180: Abantu 12 bari batuye ahitwa Scillium muri Afurika y’amajyaruguru barishwe bazira ko ari abakirisitu, iki kikaba ari cyo gikorwa cya mbere cy’ivangura madini cyabaye ho muri ibi bice.

1856: Gari ya moshi yashwanyukiye muri Pennsylvania, Washington ihitana abantu barenga 60.

1867: Ishuri ry’ubuganga bw’amenyo rya Harvard muri USA ryashyizwe ho muri Boston, Massachusetts. Iri niryo shuri rya mbere ryashyizwe ho rifite izina rya Universite

1918: Ubwato bwa RMS Carpathia, buzwi kuba bwararokoye abantu bagera kuri 705 ba RMS Titanic igihe yakoraga impanuka mu 1912, barohamiye muri Ireland maze abantu 5 bagwamo.

1932: Mu budage habaye ikitwa Altona Bloody Sunday (icyumweru cy’amaraso cy’I Altona), aho police yahanganye n’amashyaka atari ashyigikiye ko ishyaka ry’abanazi ryiharira politiki dore ko ari ryo ryonyine ryari ryemerewe gukora politiki muri icyo gihugu. Iryo hangana ryaguye mo abantu benshi bari bigometse kuri police.

1948: Koreya y’amajyepfo yatoye itegeko nshinga ryayo rya mbere.

1955: Pariki ya Disneyland hamwe mu hantu nyaburanga ku isi, yubatswe n’ikigo cya Walt Disney kizwi mu gukora filime yubatse I Anaheim muri California yarafunguwe ku mugaragaro.

1968: Muri Iraq uwari perezida Adbul Rahman Arif yahiritswe ku butegetsi n’ishyaka rya Ba’ath maze umuyobozi waryo Ahmed Hassan al-Bakr ajya ku butegetsi nawe atamaze ho igihe kinini kuko umwaka umwe gusa Saddam Hussein yahise amuhirika.

1973: Umwami Mohammed Zahir Shah wa Afganistan yambuwe ikamba na mubyara we Mohammed Daoud Khan igihe yari ari mu butaliyani yibagisha ijisho.

1975: Ibyogajuru 2, Apollo cya USA na Soyuz cy’uburusiya mu mushinga w’ubufatanye wiswe Apollo-Soyuz byaguye hamwe mu kirere biba amateka ku bufatanye bw’ibi bihugu byombi kuva intambara y’isi ya 2 yarangira.

1976: Ibirori byo gufungura imikino ya Olympic byarogowe n’amakipe ya Afurika 25 yari yaryitabiriye igihe bari bateye ikipe yari yaturutse muri New Zealand mu mwanya wabo bituma ibirori biba bihagaritswe.

1998: Umutingito ukomeye wibasiye igihugu cya Papua Guinea maze uteza imyuzure ya tsunami, yasenye byinshi n’abantu barenga 3000 bayigwamo abandi basaga 2000 baburirwa irengero naho ibindi bihumbi basigara badafite aho bikinga.

2001: Indege ya Concorde yongeye gukora nyuma y’igihe kigera ku mwaka ikoze impanuka.

2009: Ibitero 2 byibasiye umujyi wa Jakarta mu ma hotel 2 akomeye bihitana abantu 9 harimo 4 b’abanyamahanga.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1839: Ephrem Shay, umunyamerika w’umuvumbuzi wavumbuye imashini yo gutwara ibintu ya Shay nibwo yavutse aza gutabaruka mu mwaka w’1916.

1920: Gordon Gould, umuvumbuzi w’umunyamerika akaba ariwe  wavumbuye imashini itanga imirasire ya Laser nibwo yavutse aza gutabaruka mu mwaka w’2005.

1920: Juan Antonio Samaranch, umunyaespanyi akaba ari perezida wa 7 wa komite ishinzwe gutegura imikino ya olimpiki nibwo yavutse aza gutabaruka mu mwaka w’2005.

1923: John Cooper, umushushanyi wa modeli z’imodoka akaba ari mu bashinze ikompanyi ikora amamodoka yo mu bwoko bwa Cooper yitwa Cooper Car Company nibwo yavutse, aza gutabaruka mu mwaka w’2000.

1954:Angela Merkel, chancellor w’ubudage yabonye izuba.

1987: Jeremih, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akanazitunnganya w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

1762: Umwami  Peter wa 3 w’uburusiya, akaba ariwe washinze umujyi wa St. Petersburg yaratanze.

2003:Walter Zapp, umuvumbuzi w’umudage, akaba ariwe wavumbuye ubwoko bwa camera nto za Minox yaratabarutse, ku myaka 98 y’amavuko.

2005: Edward Health, minisitiri w’intebe w’ubwongereza yaratabarutse, 89 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Marceline.

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’ubutabera mpuzamahanga ku isi (World Day for International Justice).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND