RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi w’igare: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/04/2017 10:12
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 16 mu byumweru bigize umwaka tariki 19 Mata, ukaba ari umunsi w’109 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 256 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1770: Umwami w’umufaransa Louis wa 16 wamamaye cyane mu mateka y’u Bufaransa, yarongoye umugore we bategekanye Marie Antoinette, ariko ubu bukwe bukaba bwarabaye umwami Louis XVI adahari.

1928: Umuzingo w’125 ukaba ari nawo wa nyuma w’inkoranyamagambo y’icyongereza ya Oxford English Dictionary yashyizwe hanze.

1971:  Sierra Leone yabaye Repubulika maze Siaka Stevens ahita aba perezida wayo wa mbere.

2011: Fidel Castro yavuye ku buyobozi bw’ishyaka rya Gikominisite rya Cuba, yari amazeho imyaka igera kuri 45.

2013: Umuntu wakekwagaho gutega ibisasu byahitanye abantu bari mu masiganwa y’amaguru mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tamerlan Tsarnaev yarashwe na polisi ahita yitaba Imana, naho umuvandimwe we Dzhokhar Tsarnaev afatwa ari muzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1897: Jiroemon Kimura, umuyapani wabashije kumara imyaka myinshi ku isi, akaba ari nawe mugabo wa mbere ku isi warambye kurusha abandi ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 2013.

1965: Suge Knight, umunyamerika utunganya indirimbo z’amajwi, akaba ari mu bashinze inzu itunganya umuziki ya Death Row Rec ni bwo yavutse.

1968: Umwami Mswati III wa Swaziland yabonye izuba.

1972: Rivaldo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil ni bwo yavutse.

1977: Lucien Mettomo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni ni bwo yavutse.

1978: James Franco, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1978: Gabriel Heinze, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine ni bwo yavutse.

1979: Kate Hudson, umukinnyi wa filime w’umunyamerika ni bwo yavutse

1984Lee Da-hae, umukinnyikazi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye nka Ji Soo-yeon muri Iris II yabonye izuba.

1987: Luigi Giorgi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1987: Joe Hart, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1882: Charles Darwin, umuhanga mu binyabuzima akaba n’umuvumbuzi w’umwongereza yaratabarutse, ku myaka 73 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2004: Norris McWhirter, umwanditsi akaba n’impirimbanyi w’umwongereza, akaba umwe mu bashinze ikinyamakuru cya Guinness World Records gishyira ahagaragara abantu n’ibintu bidasanzwe ku isi yaratabarutse, ku myaka 79 y’amavuko.

2013: Al Neuharth, umunyamakuru, akaba n’umwanditsi w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikinyamakuru USA Today yaratabarutse, ku myaka 89 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi w’igare (Bicycle Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND