RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Jeanne d’Arc: bimwe mu byaranze uyu musi mu mateka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/05/2017 9:04
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 22 mu byumweru bigize umwaka tariki 30 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’150 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 215 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1966: Évariste Kimba wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Congo n’abandi banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Mobutu biciwe ku mugaragaro mu mujyi wa Kinshasa.

1967: Agace k’uburasirazuba bwa Nigeriya katangaje ubwigenge bwako ku izina rya Repubulika ya Biafra, bitangiza intambara yo mu gihugu yaguyemo benshi abandi ibakura mu byabo.

2012: Charles Taylor wahoze ari perezida wa Liberia yakatiwe igifungo cy’imyaka 50 kubera ibyaha by’intambara yo muri Sierra Leone yaregwaga.

2013: Igihugu cya Nigeria cyatoye itegeko ribuza ugushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.

Abantu bavutse uyu munsi:

1962: Kevin Eastman, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuhanga mu gushushanya w’umunyamerika, akaba ari we wakoze igitabo cya Teenage Mutant Ninja Turtles afatanyije na Peter Laird ni bwo yavutse.

1971: Idina Menzel, umuririmbyikazi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1974: Cee Lo Green, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akanazitunganya, akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1977: Akwá, umukinnyi w’umupira w’umunya-Angola nibwo yavutse.

1980: Steven Gerrard, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yabonye izuba.

1981: Remy Ma, umuraperikazi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Terror Squad ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1431: Mutagatifu Jeanne d’Arc yitabye Imana, ku myaka 19 y’amavuko.

1778: Voltaire, umucurabwenge akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’umufaransa yaratabarutse, ku myaka 84 y’amavuko.

1912: Wilbur Wright, umunyamerika wa mbere wakoze indege afatanyije n’umuvandimwe we banashinze ikigo gikora indege cya Wright Company yaratabarutse, ku myaka 45 y’amavuko.

1993: Sun Ra, umuhanzi w’umunyamerika ufatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba z’injyana ya Jazz yaratabarutse, ku myaka 79 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

1994: Marcel Bich, umushoramari w’umfaransa ufite inkomoko mu Butaliyani, akaba umwe mu bashinze ikigo gikora amakaramu yo cya Bic yaratabarutse, ku myaka 80 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa MUtagatifu Jeanne d’Arc.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND