RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Hormisdas na Cyriaque: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/08/2017 7:01
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 32 mu byumweru bigize umwaka tariki ya 8 Kanama, ukaba ari umunsi wa 220 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 145 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1876: Thomas Edison yahawe icyemezo cy’ubuvumbuzi ku mashini isohora impapuro yitwa mimeograph.

1885: Abantu basaga miliyoni n’igice bitabiriye umuhango wo gushyingura perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Ulysses S. Grant mu mujyi wa  New York.

1960: Agace ka Kasai y’amajyepfo kiyomoye kuri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

1963: Ubujura bukaze bwabereye muri gari ya moshi mu bwongereza aho agatsiko k’abajura 15 bibye amafaranga agera kuri miliyoni 2.6 y’amapound nta ntwaro bakoresheje.

1963: Mu gihugu cya Zimbabwe ishyaka rya ZANU rikaba ari ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu nibwo ryashinzwe, nyuma y’uko ishyaka rya ZAPU ryari rimaze gucikamo ibice.

1967: Ishyirahamwe rihuza ibihugu bya Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba (ASEAN) nibwo washinzwe ritangizwa n’ibihugu bya Indonesia, Malaysia, Philippines, Singapore na Thailand.

1969: Mu mirongo y’abanyamaguru bambukira mo mu muhanda izwi nka Zebra crossing, umufotozi Ian Macmillan yafotoye ifoto yifashishijwe ku gifuniko cya album y’itsinda ry’abaririmbyi b’abongereza The Beatles bari bise Abbey Road kikaba ari cyo gifuniko cyamamaye cyane mu mateka y’umuziki, ndetse n’ako gace iyi foto yafotorewemo kakamamara cyane.

1974: Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Richard Nixon kuri televiziyo yarebwaga n’isi yose yatangaje ko avuye ku mwanya wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

1990: Iraq yafashe Kuwait iyigira agace kamwe mu tugize Iraq byatumye habaho intambara yiswe iyo mu kigobe.

1991: Umunara wa Radio wa Warsaw wa mbere mu mateka muremure warahanutse. Uyu munara wari uherereye mu gace ka Warsaw mu gihugu cya Pologne wapimaga metero 648 z’umurebure.

2010: Mu gihugu cy’u Bushinwa, habaye imyuzure yahitanye abantu basaga 1400 mu gace ka Gansu ko mu ntara ya Zhugqu.

2013: Mu gihugu cya Pakistan, igisasu cy’abiyahuzi cyahitanye abagera kuri 31 mu gihe bari mu kiriyo mu mujyi wa Quetta.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1879: Bob Smith, umuganga w’umunyamerika, akaba umwe mu bashinze umuryango mpuzamahanga wo kurwanya inzoga uzwi nka Alcoholics Anonymous nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1950.

1950: Ken Kutaragi, umushoramari w’ umuyapani akaba ariwe wakoze imikino izwi nka PlayStation nibwo yavutse.

1951: Mohamed Morsi, perezida uherutse kweguzwa akaba yari perezida wa 5 wa Misiri nibwo yavutse.

1973: Scott Stapp, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, utunganya indirimbo w’umunyamerika akaba azwi mu itsinda riririmba injyana ya Rock rya Creed nibwo yavutse.

1976: JC Chasez, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi, umushyushyrugamba, akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye cyane mu itsinda rya NSYNC  nibwo yavutse.

1978: Louis Saha, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1981: Roger Federer, umukinnyi wa Tennis w’umusuwisi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

1909: Mary Mackillop, umubikira w’umunya Australia akaba ari umwe mu bashinze umuryango w’ababikira w’umutima mutagatifu wa Yozefu nibwo yatashye.

1950: Fergus McMaster, umushoramari w’umunya Australia akaba ariwe washinze ikompanyi y’indege ikomeye cyane muri Australia no ku isi yose yitwa QANTAS nibwo yatabarutse.

2003: Falaba Issa Traoré, umwanditsi w’umunyamali nibwo yitabye Imana.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Hormisdas na Cyriaque.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND