RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Gildas na Juniper: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/01/2018 9:58
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 5 mu byumweru bigize umwaka tariki 29 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 29 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 336 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1861: Leta ya Kansas yabaye leta ya 34 muri Leta zinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1886: Karl Benz yabonye uburenganzira ku modoka ya mbere inywa amavuta yari amaze kuvumbura.

1989: Igihugu cya Hongrie cyagiranye umubano na Koreya y’epfo, kiba igihugu cya mbere cyo mu Burayi bw’uburasirazuba kigiranye umubano n’iki gihugu.

1996: Uwari perezida w’ubufaraansa, Jacques Chirac yatangaje ihagarikwa rya burundu ry’isuzuma ry’ibitwaro bya kirimbuzi ku bufaransa.

2002: Mu ijambo rye, uwari perezida wa Amerika George W. Bush yatangaje ko ubutegetsi bw’ibihugu bishyigikira iterabwoba ari nk’indiri ya sekibi, aho yashyize mu majwi ibihugu bya Iraq, Iran na Koreya ya ruguru.

Abantu bavutse uyu munsi:

1754: Moses Cleaveland, umusirikare akaba n’umunyapolitiki w’umunyamerika, akaba ariwe washinze umujyi wa Cleaveland wo muri Leta ya Ohio muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaza no kuwitirirwa nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1806.

1945: Ibrahim Boubacar Keïta, perezida w’igihugu cya Mali nibwo yavutse.

1954: Oprah Winfrey, umunyamakurukazi, akaba n’umukinnyikazi wa filime  w’umunyamerika yabonye izuba.

1966: Romário, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Brazil yabonye izuba.

1970: Mohammed Yusuf, umunyanigeriya washinze umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba wa Boko Haram nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2009.

1983Biagio Pagano, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1984: Nuno Morais, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.

1986: Mark Howard, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1991: Rafaël Dias, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.

1994Lucas Hufnagel, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1934: Fritz Haber, umunyabutabire w’umudage, akaba ariwe wavumbuye uburyo bwamwitiriwe buzwi nka Haber process mu gutunganya ibikomoka ku mwuka wa Azote yaratabarutse, ku myaka 66 y’amavuko.

2013: Bernard Horsfall, umukinnyi wa filime w’umwongereza yitabye Imana ku myaka 83 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Gildas, na Juniper.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND