RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Anne, na Christopher: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/07/2017 10:36
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 30 mu byumweru bigize umwaka tariki ya 25 Nyakanga ukaba ari umunsi wa 206 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 159 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1567: Don Diego yashinze umujyi wa Santiago de Leon de Caracas kuri ubu witwa Caracas ukaba ari umurwa mukuru w’igihugu cya Venezuela.

1593: Umwami Henry wa 4 w’ubufaransa yahinduye idini ava mu idini ry’aba protestant ajya mu idini ry’abagatolika.

1603: Umwami James wa 6 wari umwami wa Ecosse yabaye umwami w’ubwongereza yitwa James wa 1 bituma Ecosse n’ubwongereza bigirana umubano waje kuvamo ko biba igihugu kimwe mu mwaka w’1707 kugeza nan’ubu bigize ubwami bunini bw’ubwongereza.

1866: Inama ya Leta zunze ubumwe za Amerika yemeye itegeko rishyira ho amapeti ya General  na Lieutenant general mu gisirikare maze uwitwa Ulysses S. Grant aba umusirikare wa mbere wazamuwe kuri iri peti, akaba yaranaje kuba perezida w’iki gihugu.

1868: Leta ya Wyoming yabaye imwe muri leta za Leta zunze ubumwe za Amerika.

1893: Umuyoboro wa Korinto uherereye mu kigobe cya Korinto mu bugereki watangiye gukoreshwa ku mugaragaro.

1943: Benito Mussolini, umunyagitugu wategekaga ubutaliyani yasohowe ku ngufu mu biro n’inama y’igihugu y’ubutaliyani maze asimbuzwa Pietro Badoglio.

1952: Puerto Rico itarabarirwaga muri leta za Leta zunze ubumwe za Amerika yashyize ho itegeko nshinga ryayo.

1957: Repubulika ya Tunisiya yarashinzwe, nyuma yo kubona ubwigenge ku gihugu cy’ubufaransa.

1958: Ishyaka ryitwa African Regroupment Party ryo muri Benin ryakoze inama yaryo bwa mbere mu mujyi wa Cotonou.

1961: Uwari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika John F. Kennedy, yongeye kuvuga ijambo rishimangira ko umuntu wese wagaba igitero ku mujyi wa Berlin mu Budage yaba ashotoye umuryango wa OTAN (umuryango wo gutabarana w’ibihugu bituriye inyanja ya Atlantika).

1969: Mu ntambara ya Vietnam perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Richard Nixon yatanze ijambo yise amahame ya Nixon avuga ko ibihugu byose biri muri Vietnam bigomba kuva yo maze hagatozwa abasirikare ba Vietnam bakaba aribo bagomba kwicungira umutekano.

1976: Mu mushinga wiswe Viking, icyogajuru cya Viking 1 cyari cyoherejwe ku mubumbe wa Mars cyafotoye ifoto y’uko umubumbe uteye ikaba ari ifoto ya mbere nziza igaragaza uyu mubumbe yabaye ho.

1978: Louise Brown umwana wa mbere wavukiye mu byuma aho bafata intanga bakazihuriza mu byuma umwana akavukira mo nibwo yavutse.

1979: Agace k’ikirwa cya Sinai cyari cyarafashwe na Misiri kasubijwe Israel mu mahoro.

1984: Svetlana Savitskaya yabaye umuntu w’igitsina gore wa mbere ugiye mu isanzure mu cyogajuru cya Salyut 7.

1993: Israel yagabye igitero gikaze kuri Liban, igitero cyiswe na Israel igikorwa cyo kugenzura  naho Liban icyita intambara y’iminsi 7.

1993: Ubwicanyi bwabereye mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu James mu mujyi wa Cape town ahitwa Kenilworth muri Afurika y’epfo nibwo bwabaye.

1994: Israel na Yordaniya basinye amasezerano yiswe aya Washington yo guhagarika intambara yari ibashyamiranyije kuva mu mwaka w’1948.

1996: Mu gihugu cy’uburundi habaye Coup d’état ya gisirikare aho Pierre Buyoya yahiritse ku butegetsi Sylvestre Ntibantunganya.

2000: Indege itwara abagenzi yo mu bwoko bwa F-BTSC, yo mu gihugu cy’ubufaransa yahanutse nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Paris, abantu 4 bahita bagwa aho abandi 109 bapfa nyuma.

2007: Pratibha Patil, yarahiriye kuba perezida w’ubuhinde aba umugore wa mbere uyoboye igihugu cy’ubuhinde.

2010: Urubuga rwa internet menamabanga rwa Wikileaks rwatangaje amabanga ya mbere ya Leta zunze ubumwe za Amerika ku ntambara yo muri Afganistan.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1894: Gavrilo Princip, umunyaserbiya wishe igikomangoma Ferdinand cya Autriche-Hongrie nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1918.

1946: Rita Marley, umuririmbyikazi w’umunyajamaica ufite inkomoko no muri Cuba, akaba yarabaye n’umugore w’igihangange mu njyana ya Reggae, Bob Marley nibwo yavutse.

1978: Louise Bwown, umuntu wa mbere wavukiye mu byuma nibwo yavutse.

1980:Soo Ae, umukinnyikazi wa filime wo muri Koreya y’epfo wamenyekanye nka Yoon Hye-in muri filime Athena nibwo yavutse.

1986: Abraham Gneki Guié, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cote D’ivoire nibwo yvutse.

1988:Paulinho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

1492: Papa Clement wa 8 nibwo yatashye.

1834: Samuel Taylor Coleridge, umucurabwenge, umusizi, wayoboye ishyirahamwe ry’abahanzi b’ibisigo by’urukundo ry’ubwongereza yaratabarutse, ku myaka 62 y’amavuko.

1843: Charles Macintosh, umunyabutabire w’umunyaecosse akaba ari nawe wavumbuye imyambaro itinjirwa n’amazi (waterproof), yaratabarutse ku myaka 77 y’amavuko.

1866: Floride Calhoun, umugore wa 2 wa John C. Calhoun (perezida wa 4 wa Leta zunze ubumwe za Amerika) yitabye Imana, ku myaka 74 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Anne, na Christopher.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND