RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bidukikije: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/06/2017 7:44
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 23 mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’156 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 209 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1900: Mu ntambara yiswe iya Boer ya 2, abongereza barwanagamo n’abaturage ba Afurika y’epfo, bafashe (abongereza) umujyi wa Pretoria.

1956: Umuhanzi wabaye icyamamare mu njyana ya Rock ‘n Roll, Elvis Presley yaririmbye indirimbo ye "Hound Dog", mu kiganiro cyo kuri televiziyo cya The Milton Berle Show, aho yateje impagarara mu bafana n’imibyinire ye mishya.

1968: Robert F. Kennedy, wari umukandida ku mwanya wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’umuvandimwe wa John F. Kennedy wabaye perezida w’iki gihugu, yarasiwe kuri Ambassador Hotel muri Los Angeles, arashwe na Sirhan Sirhan, ku munsi ukurikiyeho yitaba Imana.

1975: Umuyoboro wa Suez wongeye gufungurwa nyuma y’iminsi 6 y’intambara yawuberagamo.

1977: Mu birwa bya Seychelles habaye ihirikwa ry’ubutegetsi.

1981: Mu gihe cy’icyumweru cyari cyahariwe kumenyekanisha amakuru ku ndwara no ku mpfu, mu mujyi wa Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika hatanzwe raporo y’abantu 5 bagaragaweho n’indwara y’umusonga  idasanzwe, aho byagaragaraga ko yatewe no kugabanuka kw’abasirikare b’umubiri, aha hakaba ariho ha mbere hagaragariye indwara y’icyorezo cya SIDA.

2000: Mu mujyi wa Kisangani, mu gihe cy’intambara ya 2 ya Kongo, ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zakozanyijeho, igice kinini cy’umujyi kirasenyuka bikomeye.

2006: Iguhugu cya Serbia cyatangaje ubwigenge bwacyo, kiva muri Leta y’ubumwe ya Serbia na Montenegro.

Abantu bavutse uyu munsi:

1900: Dennis Gabor, umunyabugenge akaba n’umukanishi w’umwongereza ufite inkomoko muri Hongriya, akaba ariwe wavumbuye uburyo bwo gukoresha amashusho ugashyira ikintu ahantu kandi nta gihari buzwi nka Holographie (bukunze no kwifashishwa mu kuririrmbisha abahanzi batakiriho mu bitaramo) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1979.

1942Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, wabaye perezida wa 2 wa Guinea Equatorial nibwo yavutse.

1958: Ahmed Abdallah Mohamed Sambi, perezida w’ibirwa bya Comores nibwo yavutse.

1971: Mark Wahlberg, umukinnyi wa filime, umunyamideli, akaba n’umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1316: Umwami Louis wa 10 w’ubufaransa yaratanze.

1716:Roger Cotes, umuhanga mu mibare w’umwongereza, wamenyekanye mu buvumbuzi yagiye akorana n’umuhanga Isaac Newton yaratabarutse, ku myaka 33 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2004: Ronald Reagan, wabaye perezida wa 40 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 93 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Boniface.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bidukikije.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND