RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubukene ku isi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/10/2017 11:36
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 42 mu byumweru bigize umwaka tariki 17 ukwakira ukaba ari umunsi wa 280 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 75 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1888: Umuhanga akaba n’umushakashatsi mu bugenge w’umunyamerika Thomas Edison yahawe  icyemezo cy’ubuvumbuzi bw’igikoresho yari amaze gukora cyerekana amashusho.  

1933: Umuhanga  Albert Einstein wari umuyahudi yacitse abadage b’abanazi maze ahungira muri Amerika. Einstein niwe wakoze ibisasu bya kirimbuzi byatewe mu Buyapani mu gihe cy’intambara y’isi ya 2.

1956: Abakinnyi b’igisoro bari bakomeye aribo Donald Byrne na Bobby Fischer bakinnye umukino wamenyekanye cyane ndetse waje kwitwa umukino w’ikinyejana maze Fischer atsinda Byrne akaba yarahise yegukana igihembo cyitwa Brilliancy Prize.

1966: Ibihugu bya Botswana na Lesotho byinjiye mu muryango w’abibumbye nyuma yo kubona ubwigenge.

Abantu bavutse uyu munsi:

1912: Papa Yohani Paul wa 1 nibwo yavutse aza gutaha mu 1978, akaba yarahise asimburwa na Papa Yohani Paul wa 2.

1922: Pierre Juneau, umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki w’umunyakanada akaba ariwe washinze iserukiramuco rya Sinema rya Montreal ( Montreal World Film Festival) nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2012.

1936: Sathima Bea Benjamin, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umunya Afurika y’epfo nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2013.

1966: Danny Ferry, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1968: Ziggy Marley, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa guitar akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyajamayika wamenyekanye mu itsinda rya  Ziggy Marley and the Melody Makers akaba ari n’umuhungu w’igihangange Bob Marley nibwo yavutse.

1969: Wyclef Jean, umuraperi, umwamditsi w’indirimbo, utunganya indirimbo z’amajwi, akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika ukomoka muri Haiti nibwo yavutse.

1971: Chris Kirkpatrick, umuririmbyi, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya ‘N Sync nibwo yavutse.

1972: Eminem, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1990: Paolo Campinoti, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2008: Levi Stubbs, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime wamenyekanye mu itsinda rya Four Tops yitabye Imana ku myaka 72 y’amavuko.

2008: Ben Weider, umushoramari w’umunyakanada akaba ari mu bashinze ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imyitozo ngororamubiri (International Federation of BodyBuilding & Fitness) yitabye imana ku myaka 85 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubukene ku isi (International Day for the Eradication of Poverty)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND