RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kugira ubuntu (World Kindness Day: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/11/2017 9:04
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 46 mu byumweru bigize umwaka, tariki 13 ugushyingo ukaba ari umunsi wa 317 mu minsi ifize umwaka hakaba habura iminsi 48 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1947: Nyuma y’uko Mikhail Kalashnikov ashushanyije Imiterere y’imbunda yamwitiriwe, igihugu cy’u Burusiya (cyitwaga URSS) cyarangije gukora imbunda ya mbere yo muri ubwo bwoko maze ihabwa izina rya AK-47.

1969: Mu gihe cy’intambara yo muri Vietnam, abantu benshi bakoze urugendo mu mujyi wa Washington D.C., aho bamaganaga iyo ntambara.

1970: Inkubi y’umuyaga idasanzwe yiswe Bhola, yari ifite umuvuduko w’ibirometero 150 ku isaha yibasiye agace gatuwe cyane ka Ganges Delta hahoze ari mu burasirazuba bwa Pakistan (kuri ubu ni muri Bangladesh), maze mu ijoro rimwe gusa abantu bagera ku bihumbi 500 bahasiga ubuzima. Iyi nkubi y’umuyaga ifatwa nk’ikiza cya mbere cyatwaye abantu benshi mu kinyejana cya 20.

1985: Ikirunga cya Nevado del Ruiz cyo muri Colombiya cyararutse, maze gihitana abantu basaga ibihumbi 23.

2001: Nyuma y’igikorwa cy’iterabwoba cyibasiye Amerika tariki 11 Nzeli, perezida wa Amerika George W. Bush yasinye itegeko ryemerera igisirikare cya Amerika gukora iperereza ku bantu bose b’abanyamahanga baba muri Amerika bakekwaho kugira aho bahurira n’iterabwoba.

Abantu bavutse uyu munsi:

1899: Iskander Mirza, perezida wa mbere wa Pakistan ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 1969.

1917: Robert Sterling, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2006.

1934: Garry Marshall, umukinnyi, umuyobozi akanatunganya filime w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1935Tom Atkins, umukinnyi wa filime w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1944: Timmy Thomas, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa piano akanatunganya indirimbo z’amajwi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1954Scott McNealy, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Sun Microsystems nibwo yavutse.

1955Whoopi Goldberg, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’ummunyamerika nibwo yavutse.

1967: Jimmy Kimmel, umunyamakuru wa televiziyo, umushyushyarugamba akaba n’umukinnyi wa filime zisekeje w’umunyamerika nibwo yavutse.

1979: Metta World Peace, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1984: Lucas Barrios, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Paraguay nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1969Iskander Mirza, perezida wa mbere wa Pakistan yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

2004: Ol' Dirty Bastard, umuraperi w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya Wu Tang Clan yitabye Imana ku myaka 36 y’amavuko.

2012: Manuel Peña Escontrela, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne yitabye Imana ku myaka 47 y’amavuko.

2014: María José Alvarado, nyampinga wa Honduras 2014 yitabye Imana, ku myaka 19 y’amavuko.

2014Alexander Grothendieck, umuhanga mu mibare w’umufaransa ufite inkomoko mu Budage, akaba afatwa nk’umwe mu bahanze isoko rya Algebre mu mibare yaratabarutse, ku myaka 86 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kugira ubuntu (World Kindness Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND