RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe Nelson Mandela: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/07/2018 10:47
0


Uyu munsi ni umunsi wa 3 w’icyumweru cya 29 mu byumweru bigize umwaka, taliki ya 18 Nyakanga ukaba ari umunsi w’199 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 166 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1290: Umwami Edouard I w’ubwongereza yatanze itegeko ryo kwirukana abayahudi bose mu bwami bw’abongereza. Abayahudi barenga 16,000 nibo babarurwaga mu gihugu cy’ubwongereza.

1925: Adolf Hitler, yasohoye igitabo cye cyavugaga ku buzima bwe yise Mein Kampf cyangwa “intambara yanjye”.

1984: Umugabo Oliver Huberty yinjiye muri resitora ikomeye mu mujya wa California izwi nka McDonald maze arasa abantu, 21 barahagwa abandi 19 barakomereka nawe araswa na police. Ubwo bwicanyi bwahawe izina rya McDonald’s massacre (ubwicanyi bwa McDonald).

1994: Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, ingabo za FPR zafashe igice cy’uburengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda  nyuma yo kuhirukana ingabo zari zarakoze Jenoside maze zihungira muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo).

1994: Igisasu cyaturikiye muri Argentine mu nzu y’abayahudi baba muri Argentine ahitwa Argentine Jewish Community Center cyahitanye abantu basaga 85 biganje mo abayahudi hanakomerekera abasaga 300 mu gikorwa cyari cyibasiye abayahudi.

1996: Imyuzure idasanzwe yibasiye inkombe z’umugezi wa Saguenay muri Quebec muri Canada, cyabaye ikiza cya mbere mu mateka y’icyo gihugu cyangije ibintu byinshi cyiswe umwuzure wa Saguenay.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1909: Mohammed Daoud Khan, perezida wa 1 wa Afganistan nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1978.

1918:Nelson Mandela, Intwali ya Afurika, akaba ari we waharaniye ubwigenge bwa Afurika y’epfo n’ihagarikwa ry’ivanguraruhu muri Afurika y’epfo Apartheid yanaherewe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, akaba yaranabaye perezida wa 1 w’umwirabura wa Afurika y’epfo, yabonye izuba, aza gutabaruka mu 2013.

1947:Steve Forbes, umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki w’umunyamerika, akaba umuyobozi w’ikinyamakuru cya Forbes Magazine, akana n’umwuzukuru wa Malcolm Forbes washinze iki kinyamakuru, nibwo yavutse.

1967:Vin Diesel, umukinnyi wa filime w’umunyamerika uzwi muri filime za Fast & Furious yabonye izuba.

1980:Kristen Bell, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1982: Priyanka Chopra, umuhindekazi w’umunyamideli, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyi wa film akaba ariwe wabaye nyampinga w’isi 2000, yabonye izuba.

1983: Carlos Diogo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Uruguay nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

1300: Gerard Segarelli, umutaliyani washinze urusengero rw’ivugabutumwa rwa Bethrehem nibwo yatashye.

2012: Rajesh Khanna, umukinnyi wa film akaba n’umunyapolitiki w’umuhinde yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe Nelson Mandela (Nelson Mandela International Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND