RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/10/2018 13:25
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 41 mu byumweru bigize umwaka tariki 10 ukwakira ukaba ari umunsi wa 283 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 82 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

680: Mu rugamba rwa Karbala, Hussain ibn Ali, umwuzukuru w’intumwa y’imana Muhammad yishwe aciwe umutwe n’ingabo za Caliph Yazid, uyu munsi ukaba wibukwa n’abayoboke b’idini ya Islam nka Aashurah.

1592: Mu bihugu by’u Butaliyani, Pologne, Portugal, na Espagne, uyu munsi nti ubaho muri uyu mwaka bitewe n’uko aribwo batangiye gukoresha ingengabihe ya Gregoire.

1780: Mu birwa bya Caraibe, abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 20 na 30 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga. Iyi nkubi ikaba ifatwa nk’umwe mu miyaga ikarishye yabayeho mu mateka y’isi ugahitana benshi.

1897: umunyabutabire w’umudage  Felix Hoffmann yavumbuye uburyo bugezweho bwo gukora umuti wa Aspirine.

1911: Imyivumbagatanyo ikaze yabaye mu cyahoze ari ubwami bwa Qing ikaba yariswe iya Wuchang ikaba ariyo yatumye ingoma ya cyami isenyuka hagahita havuka Repubulika y’u Bushinwa.

1957: Uwari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Dwight D. Eisenhower yasabye imbabazi uwari minisitiri w’imari muri Ghana kuba yarimwe serivisi muri resitora ya Dover muri Amerika.

1970: Ibirwa bya Fiji byabonye ubwigenge.

1975: Ibirwa bya Papua New Guinea byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1980: Umutingito ukase wari ku gipimo cya 7.3 ku gipimo cya Magnitude wibasiye umujyi wa El Asnam muri Algeria, abantu babarirwa mu 3500 bahasiga ubuim A magnitude 7.3 earthquake occurs in the Algerian town of El Asnam. 3,500 die and 300,000 are left homeless.

1988: Indege yo mu bwoko bwa Boeing yakoreraga isosiyeti itwara abantu ya Kongo yitwa Lignes Aeriennes Congolaise yarashwe n’umutwe wa gisirikare wa Kindu maze abantu bagera kuri 41 barimo bahasiga ubuzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1731: Henry Cavendish, umunyabutabire, umushakashatsi akaba n’umucurabwenge w’umwongereza wari ufite inkomoko mu Bufaransa nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1810.

1935:Khalil al-Wazir, umunyapalestine washinze umutwe wa Fatah nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1988.

1968: DJ Skribble, umuDJ, akaba anatunganya indirimbo z’amajwi ndetse akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1973: Mario Lopez, umukinnyi wa film w’umunyamerika akaba n’umushyushyarugamba wamenyekanye cyane mu birori by’amarushanwa ya American Best Dance Crew Competitions nibwo yavutse.

1980: Elvis Hammond, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyegana nibwo yavutse.

1988: Brown Ideye, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

680: Hussain ibn Ali, Shi’a Imam wa Islam, akaba ari n’umwuzukuru w’intumwa y’imana Mohammad yitabye Imana.

2005: Milton Obote, uwigeze kuba perezida wa Uganda yaratabarutse ku myaka 80 y’amavuko.

2012: Leo O’Brien, umukinnyi wa film w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 42 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Ikoreshwa ry’igihano cy’urupfu ku isi (World Day Against Death Penalty).

Uyu munsi kandi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe (World Mental Health Day).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND