RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bisamagwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/07/2017 6:10
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 30 mu byumweru bigize umwaka tariki ya 29 Nyakanga ukaba ari umunsi wa 210 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 155 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1848: Mu nzara yo muri Ireland yatewe no guterwa n’indwara kw’ibirayi, abaturage bigaragambije bikomeye muri Triberary bashaka ko Leta yabaha ibyo kurya, maze baza guhoshwa na police.

1907: Robert Baden-Powell yashyizeho ingando z’urubyiruko zatangiye tariki ya mbere kugeza tariki 9 Kanama, zaberaga ku kirwa cya Brownsea mu Bwongereza, aha hakaba ariho hafatwa nk’ahatangiriye umuryango w’abasuguti (Scouts).

1921: Adolf Hitler yatorewe kuyobora ishyaka ry’abakozi mu Budage.

1948: Imikino ya Olimpike yongeye kuba nyuma y’imyaka 12 yarahagaze kubera intambara ya 2 y’isi.

1957: Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura intwaro z’ubumara cyashyizweho.

1958: Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Dwight D. Eisenhower yasinye itegeko rigenga ubushakashatsi mu kirere, ryashyiragaho ikigo cya Amerika gishinzwe ubushakashatsi mu by’ikirere NASA.

1967: Ku nshuro ya 400 umujyi wa Caracas umujyi mukuru wa Venezuela wizihiza igihe umaze ushinzwe wibasiwe n’umutingito maze abantu bagera kuri 500 bahasiga ubuzima.

1981: Abantu barenga miliyoni 700 bakurikiranye ubukwe bw’igikomangoma Charles wa pays de Gales na Diana w’ubwongereza kuri televiziyo, ubukwe bwabereye kuri Cathedral yitiriwe mutagatifu Paul I Londres.

1993: Urukiko rukuru rwa Israel rwaburanishaga urubanza rwaregwagamo umunazi wari umurinzi w’inkambi abanazi biciragamo abayahudi John Demjanjuk, basanze ibyo aregwa bitamuhama maze ararekurwa.

2005: Abanyabumenyi bw’ikirere batangaje ko bavumbuye akandi kabumbe gato bise Eris.

2010: Ubwato bw’abagenzi bwari bupakiye ibirengeje ubushobozi bwo kwikorera bwarohamiye mu mugezi wa Kasai mu ntara ya Badundu, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo maze abantu bagera kuri 80 bahasiga ubuzima.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:
1883: Benito Mussolini, Umunyagitugu wategekaga ubutaliyani mu gihe cy’intambara y’isi ya 2 nibwo yavutse aza gutabaruka mu mwaka w’1945.

1888: Vladimir K. Zworykin, umuvumbuzi w’umunyamerika ufite inkomoko mu Burusiya, akaba ariwe wavumbuye icyuma cya Iconoscope nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1982.

1904:J. R. D. Tata, Umupilote akaba n’umucuruzi w’umufaransa ufite inkomoko mu Buhinde, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka za TATA nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1993.

1959: Sanjay Dutt, umukinnyi wa film w’umuhinde yabonye izuba.

1973: Wanya Morris, umunyamerika w’umuririmbyi akaba azwi mu itsinda rya Boyz II Men nibwo yavutse.

1988: Sabrina van der Donk, umuholandikazi w’umunyamideli akaba yarabaye nyampinga w’isi mu mwaka w’2006 nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

238: Balbinus, umwami w’abaroma nibwo yatanze.

238: Pupienus, umwami w’abaroma nibwo yatanze.

1099: Papa Urban wa kabiri nibwo yatashye.

1644: Papa Urban wa munani nibwo yatashye.

1844:Franz Xaver Wolfgang Mozart, umunya-Autriche w’umunyamuziki, akaba ari umwe mu muryango wa ba Mozart uzwi cyane mu buvumbuzi bw’umuziki yitabye Imana, ku myaka 53 y’amavuko.

1951Ali Sami Yen, umunyaturukiya washinze ikipe y’umupira w’amaguru ya Galatasaray S.K yaratabarutse, ku myaka 65 y’amavuko.

1966: Jenerali Majoro Johnson Aguiyi-Ironsi, wabaye perezida wa 2 wa Nigeriya yaratabarutse, ku myaka 42 y’amavuko.

1982: Vladimir K. zwerykin, umwubatsi w’umurusiya wari ufite n’ubwenegihugu bwa Amerika akaba ariwe wavumbuye icyuma cya Iconoscope yaratabarutse, ku myaka 93 y’amavuko.

2003: Foday Sankoh, umusirikare w’umunya-Sierra Leone akaba ariwe washinze umutwe w’inyashyamba wa RUF yitabye Imana, ku myaka 66 y’amavuko.

2013:Christian Benítez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Equateur yitabye Imana, ku myaka 27 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bisamagwe (International Tiger Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND