RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/12/2017 11:08
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 48 mu byumweru bigize umwaka tariki ya mbere Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 336 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 30 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1865: Kaminuza ya Shaw, ikaba ari kaminuza ya mbere y’abirabura  yo mu majyepfo ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yashinzwe muri  Raleigh, Carolina y’amajyaruguru.

1958: Igihugu cya Centrafrika cyageze ku rwego rwo kugira ubuyobozi bwacyo n’ubwo cyari kigikoronijwe n’ubufaransa.

1960: Paul McCartney na Pete Best bari bagize itsinda rya The Beatles bafatiwe I Hamburg mu Budage nyuma yo gushinjwa guteza inkongi y’umuriro muri uwo mujyi.

1964: Ibihugu bya MalawiMalta na Zambia byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1971: Ingabo z’ubuhinde zagaruye igice cya Kashmir cyari cyarigaruriwe ku ngufu na Pakistan. Aka gace ka Kashmir kakaba karateje intambara ikomeye hagati y’ibi bihugu.

1976: Igihugu cya Angola cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1981: Agakoko gatera SIDA karagaragaye bwa mbere, uyu munsi ukaba warahise ushyirwaho ku rwego mpuzamahanga nk’umunsi wo kurwanya SIDA.

1988:Benazir Bhutto yabaye minisitiri w’intebe wa Pakistan, akaba ariwe mugore wa mbere wabashije kujya mu buyobozi mu bihugu by’abarabu.

Abantu bavutse uyu munsi:

1912: Minoru Yamasaki, umushushanyi w’amazu w’umunyamerika ufite inkomoko mu Buyapani akaba ariwe wakoze igishushanyo mbonera cy’inyubako ya World Trade Center nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1986.

1934: Billy Paul, umuririmbyi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1935Woody Allen, umukinnyi, umwanditsi, akaba n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1959: Billy Childish, umuririmbyi, umucuranzi wa guitar, akaba n’umushushanyi w’umwongereza nibwo yavutse.

1974: Costinha, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Portugal nibwo yavutse.

1982: Lloyd Doyley, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1985Janelle Monáe, umuririmbyikazi akanatunganya indirimbo z’amajwi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1992: Masahudu Alhassan, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1992: Marco van Ginkel, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1866: George Everest, umuhanga mu bumenyi bw’isi ukomoka muri Pays des Gales akaba ariwe witiriwe umusozi muremure ku isi wa Everest yaratabarutse ku myaka 76 y’amavuko.

1935Bernhard Schmidt, umuvumbuzi w’umunya Estoniya ufite inkomoko mu Budage, akaba ariwe wavumbuye icyuma kireba mu kirere cya telescope cyamwitiriwe yaratabarutse, ku myaka 56 y’amavuko.

2012: Mitchell Cole, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yitabye Imana ku myaka 27 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA ku isi (World AIDS Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND