RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe inyamaswa ku isi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/10/2018 10:29
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 41 mu byumweru bigize umwaka tariki 4 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 277 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 88 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1535: Igitabo cya Bibiliya cyanditse mu rurimi rw’icyongereza cyarangiye kwandikwa kikaba cyarandikwaga na William Tyndale na Miles Coverdale.

1830: Ubwami bw’u Bubiligi bwarashinzwe nyuma yo kwitandukanya n’u Buholandi.

1958: Repubulika ya 5 y’ubufaransa yarashinzwe.

1966: Igihugu cyitwaga Besutoland cyabonye ubwigenge gihita gihindura izina cyitwa Lesotho.

1992: Intambara yo mu gihugu muri Mozambique yari imaze imyaka igera kuri 16 yarahagaze ikaba yarahagaritswe n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe I Roma hagati y’aba FRELIMO aribo bari bagize guverinoma n’aba RENAMO bari bagize umutwe wigometse.

Abantu bavutse uyu munsi:

1822: Rutherfold B. Hayes, perezida wa 19 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yabonye izuba aza gutabaruka mu 1893.

1903: John Vincent Atanasoff, umunyabugenge w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye mudasobwa ya Atanasoff-Berry Computer nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1955.

1949: Armand Assante, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1950: Megg Bennett, umukinnyikazi akaba n’umwanditsikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1957: Russell Simmons, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze inzu itunganya umuziki ya Def Jam Records ndetse n’ubwoko bw’imyambaro buzwi nka Phat Farm yabonye izuba.

1963: A.C. Green, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1972: Kurt Thomas, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: Mauro Camoranesi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine ufite inkomoko mu Butaliyani nibwo yavutse.

1980: James Jones, umukinnyi wa basketbakll w’umunyamerika nibwo yavutse.

1985: Shontelle, umuririmbyikazi w’umunyamerika ukomoka mu birwa bya Barbados wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Impossible, T-Shirt n’izindi yabonye izuba.

1989:Dakota Johnson, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika akaba n’umunyamideli nibwo yavutse.

1989: Lil Mama, umuraperikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1890: Catheline Booth, umwongerezakazi akaba ari mu bashinze igisirikare cy’ingabo z’ubutabazi zizwi mu bwongereza nka Salvation Army yitabye Imana.

1904: Frederic Auguste Baltholdi, umushushanyi kabuhariwe w’umufaransa akaba ariwe wakoze ishusho iranga ubwigenge bwa Amerika ya Statue of Liberty yaratabarutse.

1947:Max Planck, umunyabugenge w’umudage, akaba ariwe wakoze isomo ry’ubugenge rizwi nka Quantum akaza no kubiherwa igihembo cya Nobel yaratabarutse, ku myaka 89 y’amavuko.

2012: Stan Mudenge, umunyapolitiki w’umunyazimbabwe yitabye Imana.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi w’abatagatifu Francis wa Assise na Amun.

Uyu munsi ni umunsi utangira icyumweru mpuzamahanga cyahariwe kwita ku isanzure ku isi (World Space Day),

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe inyamaswa ku isi (World Animal Day).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND