RFL
Kigali

Uyu munsi , ni umunsi mpuzamahanga wahariwe indwara ya cancer y’amaraso: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/09/2017 10:30
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 37 mu byumweru bigize umwaka, tariki 15 Nzeli ukaba ari umunsi wa 258 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 107 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1821: Ibihugu bya Guatemala, Honduras, Nicaragua, na Costa Rica byabonye ubwigenge bwabyo ku gihugu cya Espagne.

1935: Igihugu cy’u Budage cyategekwaga n’ishyaka ry’abanazi, cyashyizeho ibendera rishya rifite ikimenyetso cy’umusaraba ufite impande zihinnye (ikimenyetso cyamenyekanye cyane nk’ikimenyetso cy’abanazi) kizwi nka swastika. Ibi kandi byabereye rimwe no gushyiraho itegeko ryambura abayahudi bose babaga mu Budage ubwenegihugu n’uburenganzira ku bunyagihugu mu Budage.

1952: Umuryango w’abibumbye wahaye igihugu cya Ethiopia uburenganzira bwo kuyobora Eritrea nka kimwe mu bice byacyo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1857: William Howard Taft, wabaye perezida wa 27 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1930.              

1881: Ettore Bugatti, umukanishi w’umutaliyani ufite inkomoko mu Bufaransa, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka za Bugatti nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1947.

1946: Tommy Lee Jones, umukinnyi akaba n’umuyobozi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1955: Bruce Reitherman, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1955: Renzo Rosso, umunyamideli w’umutaliyani akaba ariwe washinze uruganda rukora imyambaro yo mu bwoko bwa Diesel nibwo yavutse.

1963: Pete Myers, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1966: Sherman Douglas, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977: Jason Terry, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977: Tom Hardy, umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1984: Igikomangoma Harry cya Pays des Gales (kimwe mu bihugu bigize ubwami bw’ubwongereza), akaba ari umuhungu wa Diana nibwo yavutse.

1987: Aly Cissokho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1991: Phil Ofosu-Ayeh, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage ufite inkomoko mu gihugu cya Ghana nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2012: James Crawford (Sugar Boy), umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa piano w’umunyamerika yitabye Imana.

2012: Jean-Louis Heinrich, umukinnyi w’umupira w’amaguru wabaye igihangange mu bufaransa yitabye Imana.

Iminsi mikuru yizihiza uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wiswe uw’amafaranga y’ubuntu (Free Money Day)

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kwimakaza demokarasi (International Day of Democracy)

Uyu munsi kandi, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe indwara ya cancer y’amaraso izwi nka Lymphoma (World Lymphoma Awareness Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND