RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe imisozi : bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/12/2018 12:48
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 50 mu byumweru bigize umwaka tariki 11 ukuboza, ukaba ari umunsi wa 345 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 20 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1792: Mu gihe cy’impinduramatwara zo mu Bufaransa, umwami Louis XVI yagejejwe imbere y’ubutabera n’akanama kari kamaze gufata ubutegetsi bw’igihugu ashinjwa kugambanira igihugu.

1816: Leta ya Indiana yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika nka leta ya 19.

1931: Inteko ishingamategeko y’ubwami bw’u Bwongereza, yatoye itegeko rishyiraho uburinganire hagati y’igihugu cy’u Bwongereza n’ibindi bihugu byiyobora ariko bibarizwa mu bwami bw’u Bwongereza nka AustraliaCanadaNewfoundlandNew Zealand, Afurika y’epfo, na Ireland.

1937: Kubera kotswa igitutu n’umuryango uhuza ibihugu (SDN yaje kuvamo ONU), u Butaliyani bwanze kureka intambara bwagabaga muri Ethiopia maze buhitamo kuva muri uyu muryango.

1946: Ikigega cy’umuryango w’abibumbye cyita ku bana (UNICEF), cyarashinzwe.

1958: Ibihugu bya Haute Volta na Dahomey byakoronizwaga n’u Bufaransa, byabonye uburenganzira bwo kwiyobora maze biba Repubulika ya Haute Volta (yaje kuvamo Burkina Faso), na Repubulika ya Dahomey (yaje kuvamo Benin) maze byinjira mu muryango w’ibihugu byakoronijwe n’u Bufaransa.

1997:Amasezerano y’I Kyoto, akaba ari amasezerano hagati y’ibihugu byo ku isi yo kugabanya imyuka yangiza ikirere yoherezwa mu kirere yatangiye gushyirwaho umukono.

2001: Igihugu cy’u Bushinwa cyinjiye mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (World Trade Organization.)

Abantu bavutse uyu munsi:

1843Robert Koch, umuhanga mu bumenyi bw’udukoko dutera indwara, akaba n’umuganga w’umudage, akaba ariwe wavumbuye udukoko dutera indwara y’igituntu na Cholera nibwo yavutse, za gutabaruka mu 1910.

1943John Kerry, umunyapolitiki w’umunyamerika, akaba yarabaye umunyamabanga wa leta wa 68 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse.

1954: Jermaine Jackson, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa bass, akaba anatunganya indirimbo z’amajwi, akaba umuvandimwe wa Michael Jackson nibwo yavutse.

1961: Macky Sall, perezida wa 4 wa Senegal yabonye izuba.

1967: Mo'Nique, umukinnyikazi wa filime zisekeje w’umunyamerika yabonye izuba.

1967: DJ Yella, umuDJ w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya N.W.A nibwo yavutse.

1969: Alessandro Melli, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1974: Lisa Ortiz, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: Javier Saviola, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1971: Maurice McDonald, umushoramari w’umunyamerika akaba umwe mu bashinze uruganda rukora rukanacuruza ibiribwa bikomoka ku buhinzi rwa McDonald’s yaratabarutse ku myaka 69 y’amavuko.

2001Mainza Chona, wabaye minisitiri w’intebe wa mbere wa Zambiya yaratabarutse, ku myaka 71 y’amavuko.

2003: Ahmadou Kourouma, umwanditsi w’ibitabo w’umunya-Cote D’ivoire yitabye Imana ku myaka 76 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe imisozi (International Mountain Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND