RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga: Bimwe mu byaranze itariki 03 Ukuboza mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/12/2018 10:32
1


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 49 mu byumweru bigize umwaka tariki 3 Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 338 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 28 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1818: Leta ya Illinois yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, iba leta ya 21 muri leta zari zimaze kwinjira muri ubu bumwe.

1959: Nyuma y’amezi 6 igihugu cya Singapore kibonye ubwigenge mu bwami bw’abongereza cyashyizeho ibendera ryacyo rikaba ari naryo kigikoresha kugeza ubu.

1967: Bwa mbere, mu bitaro bya Groote Schuur biherereye mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’epfo, igikorwa cyo guhindura umutima mu muntu cyakorewe kuri Louis Washkansky w’imyaka 53 y’amavuko.

1976: Abicanyi bashatse kwica umuhanzi Bob Marley, bamurasa inshuro 2 ariko ararusimbuka ndetse nyuma y’iminsi 2 akora igitaramo.

1984: Umwuka wa methyl isocyanate, wasohotse ku bw’impanuka mu ruganda rukora imiti y’imyaka rwa  Union Carbide muri Bhopal, mu Buhinde maze abantu basaga 3800 bahita bahasiga ubuzima, ndetse abandi babarirwa hagati y’150,000 na 600,000 barakomereka, abandi 6,000 bitaba Imana nyuma kubera ibikomere, iki kikaba aricyo kiza cya mbere cyabayeho mu mateka y’inganda ku isi.

1989: Mu gihe cy’intambara y’ubutita, perezida George H. W. Bush (se wa Bush) yahuye na perezida w’uburusiya Mikhail Gorbachev bahurira ku nkombe za Malta, aho nyuma y’iyi nama baje gutangaza ko intambara y’ubutita hagati y’umuryango wa OTAN n’uburusiya irangiye.

1992: Itegeko numero 794 ry’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano rishyiraho umutwe w’ingabo zo gucunga amahoro  muri Somalia ryatangiye gukurikizwa maze hajyaho umutwe w’ingabo UNITAF uyobowe na Leta zunze ubumwe za Amerika muri Somalia.

1997: Mu mujyi wa Ottawa, muri Canada, abahagarariye ibihugu byo hirya no hino ku isi bagera ku 121 basinye amasezerano yo guhagarika ikorwa ry’ibisasu bitegwa abantu, ariko Amerika, ubushinwa, n’uburusiya banga gusinya kuri ayo masezerano.

2009: Ibisasu by’abiyahuzi byaturikiye mu mujyi wa Mogadishu, muri Somalia aho abantu babarirwa kuri 25 bahasize ubuzima harimo n’abayobozi bakuru muri guverinoma.

Abantu bavutse uyu munsi:

1884: Rajendra Prasad, perezida wa mbere w’ubuhinde nibwo yavutse azagutabaruka mu 1963.

1927: Andy Williams, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2012.

1952: Mel Smith, umukinnyi wa filime zisekeje, akaba n’umuyobozi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse aza kwitaba imna mu 2013.

1960: Julianne Moore, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1965: Steve Harris, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1970: Christian Karembeu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa yabonye izuba.

1975: Malinda Williams, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1978: Trina, umuraperikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1978: Daniel Alexandersson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasuwedi nibwo yavutse.

1980: Laryea Kingston, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1981: David Villa, umukinnyi w’umupira ww’umunya Espagne nibwo yavutse.

1982: Michael Essien, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1985: Amanda Seyfried, umukinnyikazi wa filime akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1990: Christian Benteke, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umubiligi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1888Carl Zeiss, umunyabugenge w’umudage, akaba ariwe wakoze icyuma cya mbere kifashishwa mu kureba amashusho yitabye Imana, ku myaka 72 y’amavuko.

1989: Connie B. Gay, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze ishyirahamwe rihuza abahanzi b’injyana ya country yitabye Imana ku myaka 75 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Francis Xavier

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, ukaba warashyizweho n’umuryango w’abibumbye (United Nations' International Day of Persons with Disabilities).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SANGWAGAELLE5 years ago
    TWIFATANYIJE NABO RWOSE TWIZIHIZA UMUNSI MUKURU WABO





Inyarwanda BACKGROUND