RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/05/2017 7:04
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 18 mu byumweru bigize umwaka tariki 3 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’123 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 242 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1802Washington, D.C. muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagizwe umujyi.

1913Raja Harishchandra, filime ya mbere ndende yakorewe mu gihugu cy’ubuhinde yagiye hanze, ikaba ariyo ifatwa nk’iyatangije uruganda rwa sinema mu buhinde.

1978: Ubutumwa bwa mbere bwa email butizewe, ubu bwitwa Spam bwoherejwe bwa mbere n’ikigo cya Digital Equipment Corp., mu gihe cyakoraga iyamamaza mu gice cy’uburengerazuba bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

1979: Nyuma y’amatora rusange, Margaret Thatcher yakoze guverinoma ya mbere aba minisitiri w’intebe wa mbere w’ubwongereza.

Abantu bavutse uyu munsi:

1978Christian Annan, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Hong Kong ukomoka muri Ghana nibwo yavutse.

1979: Genevieve Nnaji, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyanigeriya yabonye iauba.

1981: Farrah Franklin, umuhanzikazi akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya Destiny’s Child nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1758: Papa Benedigito wa 14 yaratashye.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe batutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2013: David Morris Kern, umuhanga mu by’imiti w’umunyamerika akaba umwe mu bavumbuye ikiny cya Orajel yaratabarutse, ku myaka 104 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND