RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’imbabazi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/11/2017 11:27
1


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 46 mu byumweru bigize umwaka, tariki 16 ugushyingo ukaba ari umunsi wa 220 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 45 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1855: Umwongereza David Livingstone yabaye umunyaburayi wa mbere wageze ku masumo ya Victoria Falls (akaba ari nawe wayahaye iryo zina ayitiriye umwamikazi w’ubwongereza Victoria), akaba aherereye ku mugenzi wa Zambezi kuri ubu hakaba ari hagati ya Zambia na Zimbabwe.

1904: Umwongereza John Ambrose Fleming yabonye uburenganzira bwo gucuruza igikoresho gishyushya (thermos) yari amaze kuvumbura.

1945: Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO ) ryarashinzwe.

1988: Mu matora ya mbere yari akozwe n’abaturage mu gihugu cya Pakistan, abaturage batoye umugore Benazir Butho nka minisitiri w’intebe wa Pakistan. Aba umugore wa mbere utorewe umwanya ukomeye muri Politiki mu bihugu by’abarabu.

Abantu bavutse uyu munsi:

1897Choudhry Rahmat Ali, umwe mu baharaniye ubwigenge bwa Pakistan, akaba ariwe wahimbye izina rya Pakistan aryita kiriya gihugu nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1951.

1904Nnamdi Azikiwe, perezida wa mbere wa Nigeria nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1996.

1930: Chinua Achebe, umwanditsi, umusizi akaba yaranabaye umwarimu w’umunyanigeriya nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2013.

1966: Joey Cape, umuirimbyi, umucuranzi wa guitar akanatunganya indirimbo z’amajwi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Scorpios nibwo yavutse.

1974: Paul Scholes, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza kuri ubu akaba ari umunyamakuru w’imikino nibwo yavutse.

1980: Moris Carrozzieri, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1806: Moses Cleaveland, yahoze ari umusirikare, umunyamategeko n’umunyapolitiki w’umunyamerika akaba ariwe washinze umujyi wa Cleverland muri Ohio yaratabarutse ku myaka 52 y’amavuko.

1947Giuseppe Volpi, umushoramari akaba yari n’umunyapolitiki w’umutaliyani, akaba ariwe washinze iserukiramuco rya sinema rya Venice yaratabarutse ku myaka 70 y’amavuko.

2000Joe C., umuraperi w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 26 y’amavuko.

2000: DJ Screw, umuraperi w’umunyamerika akaba n’umuDJ wabarizwaga mu itsinda rya Screwed Up Click yitabye Imana ku myaka 29 y’amavuko.

2005: Donald Watson, umwongereza wamenyekanye mu guharanira impinduka akaba ariwe washinze umuryango uhuza abantu batarya inyama n’ibindi byose bikomoka ku nyamaswa yaratabarutse ku myaka 95 y’amavuko.

2009: Antonio de Nigris, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamexique yitabye Imana ku myaka 31 y’amavuko.

2012: Aliu Mahama, wigeze kuba visi perezida wa 3 wa Ghana yitabye Imana ku myaka 62 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’imbabazi (International Day for Tolerance).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    San





Inyarwanda BACKGROUND