RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ikinya: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/10/2017 10:59
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 42 mu byumweru bigize umwaka tariki 16 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 289 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 76 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1793: Umwamikazi w’u Bufaransa Marie Antoinette akaba yari umugore w’umwami Louis XVI yarishwe nyuma yo gukatirwa igihano cy’urupfu, akaba yarishwe hakoresheje uburyo bwa Guillautine (kumuca umutwe).

1846: William T. G. Morton, yerekanye bwa mbere ikinya kifashishwa mu buvuzi, nyuma y’ubushakashatsi yari amazemo igihe agikora, ku bitaro bya Massachusetts General Hospital. Aha hakaba ari ho hafatwa nk’aho ikoreshwa ry’ikinya ryatangiye.

1916: Muri Brooklyn, New York, Margaret Sanger, yafunguye ivuriro rya mbere rikora ibijyanye no kuboneza urubyaro muri Amerika yose.

1945: Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) ryarashinzwe. Rikaba ryaratangiriye mu mujyi wa Quebec muri Canada.

1946: Mu Budage habaye ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu cyari cyarakatiwe abari abayobozi bo mu nzego zo hejuru mu ishyaka ry’abanazi rizwi ho kuba ryarakoze Jenoside y’abayahudi mu gihe cy’intambara y’isi ya 2. Icyo gikorwa cyiswe Nuremberg Trials cyiciwemo abantu bagera ku 10 bose bari mu nzego zo hejuru z’ishyaka.

1978: Cardinal Karol Wojtyla yatorewe kuba Papa Yohani Paul wa 2 akaba yarabaye Papa wa mbere udakomoka mu Butaliyani kuva mu mwaka w’1523.

1984: Desmond Tutu, umwe mu banyafurika baharaniye uburenganzira n’ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Abantu bavutse uyu munsi:

1926: Charles Dolan, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze amashene ya televiziyo ya Cablevision na HBO ni bwo yavutse.

1980: Sue Bird, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1984: Shayne Ward, umuririmbyi w’umwongereza wamenyekanye mu ndirimbo nka Melt The Snow yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1730Antoine Laumet de La Mothe, sieur de Cadillac, umunyapolitiki akaba n’umwe mu bantu bakoraga ingendo zo kuzenguruka isi w’umunyamerika ukomoka mu Bufaransa akaba ariwe washinze umujyi wa Detroit yaratabarutse ku myaka 72 y’amavuko.

1793: Marie Antoinette, umunya Autriche wabaye umwamikazi w’u Bufaransa akaba yari umugore wa Louis XVI yitabye Imana ku myaka 38 y’amavuko.

1956: Jules Rimet,  umufaransa wabaye umuyobozi wa FIFA wa 3 akaba ari nawe washyizeho imikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru yaratabarutse ku myaka 83 y’amavuko.

1991: Ole Beich,  umucuranzi wa guitar base w’umuholandi wamenyekanye mu itsinda rya Guns n Roses yitabye Imana ku myaka 36 y’amavuko.

2010: Eyedea,  umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Face Candy yitabye Imana ku myaka 29 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kwibuka  Ada Lovelace akaba yari umuhanga mu mibare w’umwongereza ufatwa nk’uwatangije ikorwa rya Mudasobwa (Ada Lovelace Day)

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku isi (World Food Day).

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ikinya (World Anaesthesia Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND