RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abanyeshuri: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/11/2017 11:06
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 46 mu byumweru bigize umwaka, tariki 17 Ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 321 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 44 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1869: Mu gihugu cya Misiri, ubunigo bwa Suez buhuza amazi y’inyanja ya Mediterranee n’inyanja itukura warafunguwe utangira gukora.

1939: Abanyeshuri 9 b’abanya Czech bishwe n’abadage b’abanazi nk’igihano bakatiwe kubera kwigaragambya byatewe n’urupfu rwa mugenzi wabo Jan Opletal. Uretse kwicwa kw’aba banyeshuri, kaminuza zose zo muri Czech zarafunzwe, abandi banyeshuri basaga 1200 batwarwa mu mazu y’abanazi yicirwagamo abantu. Kuva ubwo umunsi mpuzamahanga wahariwe abanyeshuri washyizweho ku isi, utangira kwizihizwa by’umwihariko mu gihugu cya Czech, mu rwego rwo kwibuka abo banyeshuri.

1993: Mu gihugu cya Nigeria, general Sani Abacha yahiritse guverinoma yari iyobowe na  Ernest Shonekan muri coup d’état ya gisirikare.

Abantu bavutse uyu munsi:

1905: Umwamikazi Astrid w’ububiligi akaba ariwe witiriwe Astrida (Butare y’u Rwanda rwo mu gihe cy’abakoloni) nibwo yavutse, aza gutanga mu 1935.

1906: Soichiro Honda, umushoramari w’umuyapani akaba ari mu bashinze uruganda rukora imodoka rwa Honda Motor Company nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1991.

1923: Aristides Pereira, perezida wa mbere w’ibirwa bya Cape Verde nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2011.

1942: Martin Scorsese, umukinnyi, umwanditsi akaba n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1944: Lorne Michaels, umunyamakuru akaba anatunganya ibiganiro byo kuri televiziyo w’umunyamerika ufite inkomoko muri Israel akaba ariwe watangije ikiganiro gica kuri televiziyo gihuza ibyamamare muri Amerika cya Saturday Night Live nibwo yavutse.

1955: Yolanda King, umukobwa wa  Martin Luther King, Jr. (wamenyekanye nk’umuntu waharaniye impinduka ku burenganzira bw’abirabura muri Amerika) nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2007.

1971: David Ramsey, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1975: Lord Infamous, umuraperi w’umunyamerika ubarizwa mu itsinda rya 36 Mafia nibwo yavutse.

1976: Jacqueline Aguilera, umunyamideli w’umunyavenezuela akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 1995 nibwo yavutse.

1977: Paul Shepherd, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1982: Otacílio Mariano Neto, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1985: Sékou Camara, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamali nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2013.

1986: Nani, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo ayvutse.

1986: Luis Aguiar, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Uruguay nibwo yavutse.

1986: Fabio Concas, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2012: Billy Scott, umuririmbyi w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abanyeshuri (International Students' Day) ukaba warashyizweho mu rwego rwo kwibuka abanyeshuri b’abanya-Czech bishwe n’abanazi mu ntambara y’isi ya 2.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND