RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abana ku isi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/11/2018 13:29
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 47 mu byumweru bigize umwaka, tariki 20 Ugushyingo ukaba ari umunsi wa 324 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 41 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka:

1945: Urubanza rwa mbere rw’abanazi bagize uruhare muri Jenoside y’abayahudi rwaratangiye.

1947: Ubwo yari akiri igikomangoma, kuri ubu akaba ari umwamikazi w’ubwongereza Elisabeth wa 2, yarashyingiwe.

1959: Inama y’umuryango w’abibumbye yemeje umunsi wa Tariki 20 ugushyingo nk’umunsi mpuzamahanga w’umwana, ukaba warahise ushyirwaho kuva ubwo ukizihizwa uyu munsi.

1985: Porogaramu ya Microsoft Windows 1.0 yashyizwe ahagaragara.

1994: Guverinoma ya Angola ‘umutwe wa UNITA wari warigometse kuri Leta uyobowe na Jonas Savimbi, byashyize umukono ku masezerano y’I Lusaka muri Zambia maze intambara yari imaze imyaka 19 iyogoza iki gihugu irahagarara. Gusa ntibyateye kabiri, kuko umwaka umwe gusa iyi ntambara yari yongeye kurota.

1998: Urukiko rwa Afganistan rwagengwaga n’umutwe wa Talibani, rwagize umwere Osama bin Laden wari warafashwe ashinjwa ubwihebe no kuba inyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi byagabwe kuri ambasade ya Kenya na Tanzaniya mu 1998.

Abantu bavutse uyu munsi:

1886Karl von Frisch, umushakashatsi akaba n’umuhanga mu bumenyi bw’inyamaswa, akaba ariwe wa mbere wavumbuye uburyo inzuki zitara ubuki mu ndabyo akaza kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1982.

1892James Collip, umuhanga mu bumenyi bw’ubutabire bw’umubiri (bio-chimie) w’umunya-Canada, akaba ari mu bavumbuye umusemburo ugabanya isukari mu mubiri wa Insuline nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1965.

1896Chiyono Hasegawa, umuyapanikazi wabaye uwa 2 mu bantu babayeho igihe kirekire ku isi, akaba uwa mbere muri Aziya yose kugeza igihe yitabaga Imana, nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2011.

1923Nadine Gordimer, umwanditsi w’ibitabo w’umunyafurika y’epfo, akaba n’impirimbanyi ku burenganzira bwa muntu nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2014.

1925Robert F. Kennedy, umusirikare, umunyamategeko akaba yari n’umunyapolitiki w’umunyamerika, akaba yari na murumuna wa perezida John F. Kennedy akaba yarabaye umunyamategeko wa Leta zunze ubumwe za Amerika, nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1968.

1942Joe Biden, wari visi perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse.

1957: Goodluck Jonathan, wabaye perezida wa 14 wa Nigeriya nibwo yavutse.

1983Future, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2000 :Mike Muuss, umuhanga mu bumenyi bwa Mudasobwa, akaba ariwe wakoze porogaramu ya Ping yitabye Imana, ku myaka 42 y’amavuko.

2003David Dacko, wabaye perezida wa mbere wa Centrafrica yaratabarutse, ku myaka 73 y’amavuko.

2007Ian Smith, wabaye minisitiri w’intebe w’igihugu cya Rodeziya cyaje nyuma kuvamo Zimbabwe, yaratabarutse, ku myaka 88 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi nyafurika w’inganda.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abana ku isi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND