RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abagore: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/03/2017 10:33
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 10 mu byumweru bigize umwaka tariki 8 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 67 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 298 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1618: Johannes Kepler yavumbuye itegeko rya 3 ry’uburyo imibumbe izenguruka (third law of planetary motion).

1910: Umupilotekazi w’umufaransa Raymonde de Laroche yabonye uruhushya rwo gutwara indege, aba umugore wa mbere ugeze kuri uyu muhigo.

1911: Bwa mbere umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihirijwe I  Copenhagen muri Denmark, utangijwe na  Clara Zetkin wayoboraga ishyirahamwe ry’abagore mu ishyaka ry’abademokarate baharanira impinduka muri rubanda mu budage.

1957: Nyuma y’uko intambara yaberaga ku muyoboro wa Suez ihagaritswe, igihugu cya Misiri kikongera kigahabwa uburenganzira busesuye kuri uyu muyoboro, cyongeye kuwufungura mu gihe wari warafunzwe n’iyi ntambara.

1957: Igihugu cya Ghana cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1979: Bwa mbere, Philips yerekanye imikorere ya CD mu ruhame.

Abantu bavutse uyu munsi:

1822: Ignacy Ɓukasiewicz, umushoramari akaba n’umuvumbuzi w’umunyapologne, akaba ariwe wavumbuye itara rya petelori nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1882.

1937: Juvénal Habyarimana wabaye perezida wa 3 w’u Rwanda nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1994.

1983André Santos, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1144: Papa Celestine II yaratashye.

1874: Millard Fillmore, perezida wa 13 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 74 y’amavuko.

1930: William Howard Taft, perezida wa 27 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 73 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abagore.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND