RFL
Kigali

Uyu munsi Jennifer Lopez yujuje imyaka 49: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/07/2018 11:42
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 30 mu byumweru bigize umwaka taliki ya 24 Nyakanga ukaba ari umunsi wa 205 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 160 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1567: Umwamikazi Mariya wa Ecosse yategetswe gutanga ikamba maze agasimburwa n’umuhungu we w’umwaka umwe w’amavuko, James wa 6, akaba yarabaye umwami wa mbere ukiri muto ku isi.

1701:Antoine de la Mothe Cadillac yashinze agasantere (centre) k’ubucuruzi I Fort Pontchartrain, aka kakaba ariko kaje kuvamo umujyi wa Detroit wo muri Leta ya Michigan muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1823: Muri Chili ubucakara bwaraciwe burundu.

1866: Leta ya Tennessee yabaye leta ya mbere yo kongera kwemererwa kujya muri leta za Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’intambara yo mu gihugu yari yarashyamiranyije abo muri leta z’epfo n’iza ruguru.

1915: Ubwato bunini butwara abagenzi bwa kompanyi SS Eastland bwariyubitse ku nkombe z’umugezi wa Chicago aho bwari buzirikiye, maze abantu 844 bari mo abagenzi n’abakozi b’ubwato barahagwa. Yabaye impanuka ya mbere iguye mo abantu benshi mu mpanuka 1 y’ubwato mu karere k’ibiyaga bigari bya Amerika.

1969: Icyogajuru cya Apollo cyari gitwawe na Armstrong na Edwin cyagarutse ku isi kivuye ku kwezi.

1977: Ubushyamirane hagati ya Libya na Misiri bwamaze iminsi 4 bwararangiye.

1982: Imvura idasanzwe yaguye mu buyapani maze iteza urwondo rudasanzwe rwatumye ikiraro cya Nagasaki gisenyuka maze abantu bagera kuri 299 barahagwa.

1983: Muri Sri Lanka intambara yiswe Nyakanga yirabura yaratangiye, ikaba ari intambara yo hagati mu gihugu yaguye mo abantu babarirwa hagati ya 400 n’3000.

1990: Ingabo za Iraq zatangiye gushinga ibirindiro ku mupaka wa Iraq na Kuwait ubwo ziteguraga intambara yari itangiye gututumba hagati ya Iraq na Amerika.

2005: Lance Armstrong, umufaransa wesheje uduhigo dutandukanye mu masiganwa ku igare, yatsinze ku nshuro ya 7 yikurikiranya irushanwa ry’amagare rya Tour de France.

2013: Abantu 78 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi mu gihugu cya Espagne, yatewe n’umuvuduko udasanzwe.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1969: Jennifer Lopez, umuririmbyikazi w’umunyamerika, umukinnyikazi wa film, umubyinnyikazi, akaba kandi n’umushoramarikazi yabonye izuba.

1980: Wilfred Bungei, umunyakenya akaba ari umukinnyi mu masiganwa n’amaguru watwaye umudali wa zahabu mu irushanwa ry’isi ryo gusiganwa mu mwaka w’2008, akaba yiruka muri metero 800 nibwo yavvutse.

1981: Mark Robinson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1983: Daniel De Rossi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1987:Filipe Francisco dos Santos, umukinnyi w’umupira w’umunyabrazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

1862: Martin Van Buren, perezida wa 8 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 80 y’amavuko.

1974: James Chadwick, umunyabugenge w’umwongereza, akaba ariwe wavumbuye Neutron akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 83 y’amavuko.

2012: Chad Everest, umukinnyi wa film w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 75 y’amavuko.

2012: John Atta Mills, perezida wa 3 wa Ghana yaratabarutse, ku myaka 68 y’amavuko.

2012: Robert Ledley, umuhanga mu bumenyi bw’imikorere y’umubiri, akaba n’umunyabugenge, akaba ariwe wavumbuye icyuma cya CT scanner cyifashishwa mu kureba imbere mu mubiri, yaratabarutse, ku myaka 86 y’amavuko.

2013: Chiwoniso Maraire, umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyazimbabwe yitabye Imana, ku myaka 37 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND