RFL
Kigali

Uyu munsi hibukwa abahowe Imana b’i Bugande: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/06/2017 8:08
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 22 mu byumweru bigize umwaka tariki 3 Kamena, ukaba ari umunsi w’154 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 211 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1940: Franz Rademacher wari umwe mu bategetsi bakuru mu butegetsi bw’abanazi yatanze igitekerezo cyo kwimurira abayahudi bose b’i Burayi mu birwa bya Madagascar, iki gitekerezo cyari cyarigeze kugirwa na none n’umunyamakuru Theodor Herzl mu kinyejana cya 19.

1959: Singapore yabaye igihugu cyiyobora, n’ubwo yari ikibarizwa mu bwami bw’abongereza.

2006: Igihugu cya Serbia na Montenegro cyarasenyutse, bituma Montenegro ibona ubwigenge.

2012: Indege ya Dana Air, yakoze impanuka mu mujyi wa Lagos muri Nigeriya abantu 163 bari bayirimo bahasiga ubuzima.

2013: Urubanza rw’umusirikare Bradley Manning (waje kwiyita Chelsea Manning) aho yashinjwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiba amabanga ya gisirikare akayagurisha urubuga rwa Wikileaks rwaratangiye.

Abantu bavutse uyu munsi:

1840: Michael O'Laughlen, washinjijwe ubugambanyi mu iyicwa rya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Abraham Lincoln nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1867.

1864: Ransom E. Olds, umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe washinze ikompanyi zikora imodoka za  Oldsmobile na REO Motor Car Company nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1950.

1931: Raúl Castro, murumuna wa Fidel Castro akaba ari perezida wa Cuba nibwo yavutse.

1951: Jill Biden, umugore wa Joe Biden (visi perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika) nibwo yavutse.

1972: Julie Gayet, umukinnyikazi wa filime w’umufaransa, wakunze kuvugwa mu rukundo na perezida Francois Hollande nibwo yavutse.

1985: Papiss Cissé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Senegal nibwo yavutse.

1986: Rafael Nadal, umukinnyi wa Tennis w’umunya-Espagne yabonye izuba.

1992: Mario Götze, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1963: Papa Yohani wa 23 yaratashye. Akaba yaranditswe mu gitabo cy’abatagatifu muri 2014.

1990: Robert Noyce, umunyabugenge akaba n’umushoramari w’umunyamerika, akaba umwe mu bashinze ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Intel yaratabarutse, ku myaka 63 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2013: Jiah Khan, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umuhinde yitabye Imana, ku myaka 25 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi hibukwa abatagatifu Kalori Lwanga na bagenzi be bahowe Imana i Bugande, na Mutagatifu Clotilde.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND