Nyuma ya Uwera Ange wari ufatiriwe n’ibitaro bya Muhima kubera umwenda abibereyemo nyuma akaza kwishyurirwa n’abagiraneza, byagaragaye ko atariwe wenyine ko hari n’abandi ariko uwo inyarwanda.com yabashije kuvugana nawe n’umwe witwa Uwimana Grace.
Uwimana Grace avuga ko yaje kuvuriza umwana muri ibi bitaro muri Mutarama 2017 nyuma y’ukwezi kumwe uwo mwana akaza kwitaba Imana, bakamubarira bagasanga agomba kwishyura ibihumbi magana inani na bitatu(803,000frw)by’amafaranga y’u Rwanda maze akagaragaza ko atayabona.
Kugeza ubu rero Uwimana Grace akaba afatiriwe n’ibi bitaro ndetse akaba avuga ko abayeho nabi kimwe na bagenzi be dore ko nubwo ibi bitaro byabangiye gutaha bitanabagenera n’ibibatunga.
Inyarwanda.com iganira na Drocella umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri ibi bitaro yavuze ko iyo umuntu afite ibyangombwa byemeza ko ari umunyarwanda hari amasezerano asinyana n’ibi bitaro agataha maze akazajya yishyura gahoro gahoro, bivuze ko aba bantu nta byangombwa bibaranga baba bafite.
Uwimana Grace ufatiriwe n'ibitaro bya Muhima
Uwimana Grace hagati
Drocella umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu bitaro bya Muhima
Amasezerano ibitaro bya Muhima bigirana n'ababifitiye umwenda batabasha kwishyura ako kanya
TANGA IGITECYEREZO