RFL
Kigali

Uwimana Grace wafatiriwe n'ibitaro bya Muhima, arasaba abagiraneza ko bamufasha nawe akarekurwa

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:21/03/2017 17:15
1


Nyuma ya Uwera Ange wari ufatiriwe n’ibitaro bya Muhima kubera umwenda abibereyemo nyuma akaza kwishyurirwa n’abagiraneza, byagaragaye ko atariwe wenyine ko hari n’abandi ariko uwo inyarwanda.com yabashije kuvugana nawe n’umwe witwa Uwimana Grace.



Uwimana Grace avuga ko yaje kuvuriza umwana muri ibi bitaro muri Mutarama 2017 nyuma y’ukwezi kumwe uwo mwana akaza kwitaba Imana, bakamubarira bagasanga agomba kwishyura ibihumbi magana inani na bitatu(803,000frw)by’amafaranga y’u Rwanda maze akagaragaza ko atayabona.

Kugeza ubu rero Uwimana Grace akaba afatiriwe n’ibi bitaro ndetse akaba avuga ko abayeho nabi kimwe na bagenzi be dore ko nubwo ibi bitaro byabangiye gutaha bitanabagenera n’ibibatunga.

Inyarwanda.com iganira na Drocella umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri ibi bitaro yavuze ko iyo umuntu afite ibyangombwa byemeza ko ari umunyarwanda hari amasezerano asinyana n’ibi bitaro agataha maze akazajya yishyura gahoro gahoro, bivuze ko aba bantu nta byangombwa bibaranga baba bafite.

Uwiman Grace Uwimana Grace ufatiriwe n'ibitaro bya Muhima

Uwimana grace

Uwimana Grace hagati

Uwimana grace

Drocella umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu bitaro bya Muhima

Uwimana grace

Amasezerano ibitaro bya Muhima bigirana n'ababifitiye umwenda batabasha kwishyura ako kanya

Uwimana grace






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwimana grace5 years ago
    Nonese uwomuma azataha, cyangwa, azagumamo arko mumungiriye! Imuhwe mwamureka agataha.koko nawe siwe! Thx





Inyarwanda BACKGROUND