RFL
Kigali

Uwera Ange umaze iminsi afunzwe n’ibitaro bya Muhima yarekuwe

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:21/03/2017 13:39
2


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017 ni bwo abagiraneza bayobowe na Kagame Manzi Justin umunyamakuru wa Sana Radio bitangiye Uwera Ange w’imyaka 18 wari warafatiriwe n’ibitaro bya Muhima, bamwishyurira umwenda w’ibihumbi birenga magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (447,420 FRW), amafaranga yabazwaga n’ibi bitaro.



Uwera Ange yabazwaga  aya mafaranga nyuma yo kuharwariza umwana kuva muri Mutarama 2017 ku itariki 28 bikaza kurangira kuwa 11 Werurwe 2017 yitabye Imana.

Kuva umwana yagezwa mu bitaro bya Muhima kugeza yitabye Imana, nta mafaranga Uwera yigeze atanga dore ko nta n’ubwisungane mu kwivuza cyangwa ubundi bwishingizi bw’ubuzima yari afite.

Ubwo umwana yari amaze kuva mu mwuka w’abazima, yashyinguwe n’inshuti za Ange Uwera kuko we yari yarafatiriwe n’ibitaro kubera kubura amafaranga bamwishyuzaga.

Nyuma yaho Kagame Manzi Justin amenye amakuru ko Uwera afite iki kibazo, yahise yegeranya inshuti ze zirimo abakunzi b’ikiganiro cy’iyobokamana  (Ahera h’ahera) akora kuri Sana Radio, bahuza umugambi batangira kwitanga mu bushobozi bwabo, ku bw’amahirwe babona amafaranga Uwera yasabwaga barayatanga ararekurwa.

Aba bagiraneza bagera ku bitaro bya Muhima gukemura ikibazo cya Uwera Ange basanze atari wenyine ahubwo ari kumwe n’abandi babyeyi batanu bose bafite ikibazo nk’icye bahita biyemeza kwishyurira abandi babiri  babashakira n’itike ndetse n’ubwisungane mu kwivuza(mutuelle de sante).

Uwera Ange w’imyaka 18 y’amavuko avuga ko akomoka mu Karere ka Gatsibo mu ntara y’iburasirazuba ariko akaba yarananiwe kuzuza umwirondoro ibitaro byamusabaga mbere kugira ngo babe bamurekura azajye yishyura buhorobuhoro. Mu busanzwe yakoraga umwuga wo gucuruza agataro muri Kimisagara ariko akaba yahawe itike igomba kumugeza i Gatsibo ndetse yishyurirwa n’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé).

Uwera Ange

Uwera Ange

Kagame Manzi

Kagame Manzi Justin na bagenzi be bishyurira Uwera Ange

Uwera Ange

Uwera Ange

Inyemezabwishyu bahawe bamaze kwishyura, amazina ariho ni aya nyakwigendera umwana wa Uwera Ange

Uwera Ange

Itsinda ry'abakunzi b'ikiganiro"AHERA H'AHERA"hamwe na Kagame Justin bari kumwe n'umuyobozi uhagarariye MINISANTE mu karere ka Nyarugenge bafatanye ifoto na Uwera Ange banamugira inama mbere yo gusubira i Gatsibo

 Uwera Ange

Uwera Ange mbere yo kwerekera i Gatsibo

Uwera Ange

Aya ni amasezerano ibitaro bya Muhima bigirana n'abantu babifitiye umwenda y'uburyo bashobora kwishyura buhoro buhoro gusa aya bayagirana n'umuntu ufite ibimuranga bivuze ko abo bose ibi bitaro bifatira nta bibaranga baba bafite

Uwera Ange

 Uwera Ange

Aba nabo ni bamwe mu bafungiye mu bitaro bya Muhima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kelly7 years ago
    Niba aruko bimeze birababaj cyane kubona umuntu afungirwa 400milles adafite ubushobozi.yanze kuyishyura ayafite birumvikana ariko ayabuze igisubizo sukumufunga. Birababaje ministeri yubuzima ikwiye Kwita kubibazo Bya rubanda rugufi rudafite ubushobozi bwo kwivuza. So sad
  • Umwari elina7 years ago
    IMANA ibahe umugisha utagabanije kubona umwana W'IMANA agira ibibazo nkibyo ababyeyi ndavuga babakire bamwe biyemeza ngo bahawe uburinganire n'ijambo bakaryama bagasinzira badafashyije uriyamwana abagome bafungiye mubitaro bamugatanya nibyago byamugwiririye biyita ngo nabaganga aribo nsabira ngo bazagire ibyago birenze ibyuriya mwana bakagombye gufasha no kumuhoza akaba aribo bamugira kuriya nabapfa ubanza aribo babica.dore abana b'IMANA ishoborabyose nibariya bamubohoye mumaboko yabagome nibariya U Rda rushaka maze rukaba U Rda Imigisha ibe kurimwe nimiryango yanyu.





Inyarwanda BACKGROUND