RFL
Kigali

Usanzwe wiyiziho kugira icyangiro? Dore ibyagufasha kugira ngo ukundwe na bose

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/06/2018 15:51
0


Mu buzima busanzwe, hari ubwo uganira n’umuntu ugasanga arakubwiye ati rwose njyewe navukanye icyangiro kidasanzwe, ati ngerageza uko nshoboye kose ngo nkundwe n’abantu ariko sinzi icyo abantu banyangira rwose.



Ese mu by'ukuri hari umuntu uvukana icyangiro?

Hari abantu babaho ugasanga barishimiwe cyane barasabana na bose ku buryo hari abibwira ko bene abo bantu bafite amaraso akundwa n’ibindi nk’ibyo ariko ugasanga hari n’abandi babayeho ubuzima bwabo ntawe bareba ndetse nta n’ubareba ukibaza impamvu yabyo ukayibura. Igisubizo ni kimwe rero, gukundwa ni ibintu umuntu aharanira kandi akabigeraho nawe byakubera.

Uribaza uti ese ni iki nakora kugira ngo nkundwe nk’abandi?

Abashakashatsi mu bijyanye n’imibereho ya muntu bagerageje gukusanya ibintu 5 by’ingenzi wakora ukabasha kwishimirwa na buri wese birimo:

Kwihesha agaciro: Iyo utaye agaciro uratabwa, iyo utimenya ntawe ukumenya, iyo utiyubaha ntawe ukubaha, ntiwamenya n’Imana utarimenya, ntiwamenya aho ugiye utaramenya aho uva cyangwa ngo umenye aho uzajya utazi aho uturuka, wowe ubwawe, iheshe agaciro, abandi bazakaguha ndetse banabigukundire cyane rwose.

Kwikunda wowe ubwawe: Ntabwo wabasha kukunda mugenzi wawe kandi nawe ubwawe utikunda, uhora wipfobya wumva ko ntacyo umaze ibyiza ari uko wapfa, iyo ubashije kwikunda cyane, ureba ubyiza wiyiziho ukabikora kurushaho, ubundi ukareba ibibi ugira n’ibyo abantu bakubwira ko ugira ukagerageza kubigabanya.

Ntukishushanye: Hari abantu batishimira uko bari bakagerageza kwishushanya mu bandi bakigira abo batari bo, igitangaje utazi nuko burya umuntu wishushanya aba azwi neza n’abo yishushanyaho bigatuma bamutakariza icyizere ntibabimwereke, icyiza ni ukwiyakira uko uri ndetse ibyo akaba ari nabyo ugaragariza abantu bizabafasha kukwakira uko uri banabigukundire.

Gerageza kwerekana uruhande rwiza

Ni byo koko nta wabaho ari umutagatifu kuri byose, nta nubwo umunsi wose ushobora kukugendekera uko wabyifuzaga. Ariko kandi si ngombwa kwereka buri wese ukubonye ko wababaye, niba warakaye wibigaragariza n’abo utarakariye kuko ni inzirakarengane. Niba uvuye mu kazi umukoresha yagutesheje umutwe wigera mu rugo ngo abo mubana babigenderemo cyangwa abo muhuye bose.

Girira abandi uko wifuza kugirirwa

Ibi ni ibintu ushobora kwibwira ko byoroshye nyamara burya birasaba byinshi kugira ngo ubigereho. Ese wakwemera gutukwa? Niba ari oya, nawe wituka abandi. Mbere yo kugira icyo ukorera abandi cyaba icyo wita cyiza cyangwa kibi, banza wibaze uti ari jye babikoreye nabyakira gute? Niba usanze utabyakira neza, ubizibukire kuko ni kimwe mu bigukuraho inshuti. Nufata abandi uko wifuza ko bagufata uretse no gukundwa uzanubahwa.

Src: www.psychologies.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND