RFL
Kigali

Usanzwe ugira ikibazo cyo kugona? Dore icyo kunywa cyagufasha guca ukubiri no kugona burundu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/07/2018 15:53
1


Nkuko tubizi amasaha ya nijoro ni meza ku buzima bw’umuntu kuko abasha gutuma umuntu yongera gusubirana ubuzima bwiza kuko aba yaruhutse bihagije, gusa na none hari ibishobora gutuma ijoro ritagenda neza birimo kudasinzira neza ndetse no kugona bitewe n’ibintu byinshi bitandukanye



Kugona rero ni igihe umuntu aba asinziriye ariko agasohora ijwi atabigizemo uruhare, iryo jwi riba rishobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo: Kurya ibiryo byinshi mbere yo kuryama, kuryama nabi, umubyibuho ukabije, kunywa inzoga n’itabi, kuba urwaye imwe mu ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

N'ubwo benshi bibabaho batabizi bakabimenya ari uko babibwiwe n’abo bararana bitewe n’uko biba byababangamiye, hari uburyo bwiza wakoresha mu kwirinda ikibazo cyo kugona burundu. Uribaza uti ese ubwo buryo ni ubuhe? Ubwo buryo nta bundi ni ubu bukurikira:

Ufata pomme ebyiri: Pomme isanzwe izwiho gufasha imyanya y’ubuhumekero kugubwa neza

Carotte ebyiri: carotte zifasha ibihaha gukora neza

Igisate cya tangawizi ndetse na kimwe cya kane cy’indimu

Uko bikorwa:

Banza uronge neza ibyo tumaze kuvuga haruguru ubikatagure ubundi ubishyire mu gakoresho kabisya neza ubundi ukuremo umutobe uwunywe mbere y’isaha imwe cyangwa ebyiri ugiye kuryama. Ibyo nubikora uko ugiye kuryama, uzajya uryama wiziguye ndetse ntago uzongera kugira aho uhurira n’ijoro ribi ririmo kugona gukabije.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabiyumva Paul5 years ago
    Muraho neza Balimu bacu beza? ese kuri ibyo nwatubwiye wakoresha kugirango ntuzongere kugona ubikoresha inshuro zingahe Ku munsi, igihe kingana iki? murakoze cyane





Inyarwanda BACKGROUND