RFL
Kigali

USA:Yatawe muri yombi nyuma y'imyaka 69 akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abayahudi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:21/08/2018 18:37
0


Ubutegetsi bwa Amerika bwasubije ubudage umugabno w’imyaka 95 ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abayahudi mu ntambara ya 2 y’isi.



Bwana Jakiw Palij wari utuye mu mujyi wa New York arakekwako kuba yari umurinzi ku nkambi aba Nazi barundagamo abayahudi bakicwa no kubura umwuka (Camp de concentration mu gifaransa).

Ubutegetsi bwa Amerika mu itangazo bwasohoye bwavuze ko kuba uyu mudage w’imyaka 95 ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abayahudi, bitanga ubutumwa ko Amerika itazaba indiri y’abanyabyaha, cyane cyane abakoranye n’abanazi.

Uyu mugabo warindaga iyi nkambi mugace karimo Ukraine magingo aya yahungiye muri Amerika mu 1949 nyuma y’intambara ya 2 y’isi, kuri ubu yabanaga n’umugore we w’imyaka 86.

Aho Jakiw Palij yari atuye, abayahudi bigaragambije bamwamagana

Bwana Jakiw Palij avuga ko yabeshye ubwo yinjiraga ku butaka bwa Amerika kuko nta muntu wari guha ubuhungiro umuntu ufitanye isano n’abanazi, kandi ngo kubeshya ntawe utabikora yirengera, icyakora avuga ko atigeze agira uruhare mu kwica abayahudi kuko yari umurinzi w’inkambi gusa.

Kuri ubu ntiharamenyekana icyo ubutegetsi bw’u Budage buzakoresha uyu musaza kuko ngo ubushinjacyaha bwaho bwavuze ko kubera igihe gishize nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko uyu mugabo yaba yaragize uruhare mu muri Jenoside yakorewe abayahudi.

Src: Al jazeera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND