RFL
Kigali

USA:mu mwaka wa 2018, abamaze gupfira mu bigo by’amashuri baruta abasirikare baguye ku rugamba

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:20/05/2018 20:31
0


Nyuma y’ikindi gitero cyahitanye abantu 10 mu ishuri ryisumbuye rya Santa Fe muri Leta ya Texas, kuri ubu Amerika imaze kugira abantu 29 bishwe mu bitero bigera kuri 16 mu mashuri. Ni mu gihe igisirikare cya USA gitangaza ko abasirikare 13 aribo bamaze gupfira mu bikorwa by’intambara hirya no hino ku isi muri uyu mwaka wa 2018.



Kuri uyu wa 5 taliki ya 18 Gicurasi 2018, mu ishuri rya Santa Fe muri leta ya Texas, Dimitrios Pagourtizis, umugabo wari witwaje intwaro yinjiye mu ishuri arasa abanyeshuri,10 muri bo bahasiga ubuzima.Ikinyamakuru The Washington post gitangaza ko uyu mubare w’abaguye muri iki gitero cyagabwe mu ishuri wujuje abantu 29 bose bamaze kujya mu bitero nk’ibi bigera kuri 16 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zose muri uyu mwaka wa 2018 gusa.

Ni umubare The wanshington Post yagaragaje ko ari munini ugereranije n’uw’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze kugwa ku rugamba muri uyu mwaka wa 2018. Imibare itangwa na Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza ko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gutakaza abasirikare bagera kuri 13 gusa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no mu ntambara.

Icyakora uyu mubare ngo ushobora kuba atari ukuri kuko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kidakunze gutangaza amakuru y’ukuri ku basirikare bazo bagwa mu bikorwa by’intambara. Hagati aho ubushakashatsi bw’ikinyamakuru The Washington Post bugaragaza ko hagati y’umwaka wa 2000 na 2017,ibitero byagabwe n’abantu bitwaje intwaro byagabwe mu mashuri byahitanye abantu 36.

Src:The Washington Post & The independent 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND