RFL
Kigali

USA- ATLANTA: Abanyarwanda bahuriye mu busabane bishimira intsinzi ya Perezida Kagame-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2017 14:48
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2017, abanyarwanda batuye mu mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bizihije intsinzi ya perezida Paul Kagame, watsindiye kongera kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka 7 iri imbere.



Ibi birori byitabiriwe n’abanyarwanda benshi barimo abanyamuryango ba ARC (Atlanta Rwandan Community) n’inshuti zabo, bari biganjemo urubyiruko hamwe n'abandi bakuru, bose intero ikaba yari intsinzi y'umukandida wa FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame. Godfrey Biravanga, umwe mu bajyanama ba ARC ni we wafunguje ibirori ashimira abantu uburyo babyitabiriye kandi anasengera u Rwanda na Nyakubahwa Paul Kagame kuri manda ye y'imyaka 7.

USAUSAAbiganjemo urubyiruko bari bitabiriye iki gikorwa

Ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Atlanta, ibirori byari bitangiye, biza guhumuza ahagana mu ma saa cyenda z'ijoro. Gusabana no gushimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi cyo kimwe n’Abanyarwanda muri rusange icyizere bagiriye umukandida wabo n'uburyo bitabiriye amatora muri rusange n'ibyo byagiye bigarukwaho muri ibi birori. Bavuga ko bifuje kwizihiza iyi intsinzi kuri uyu wa Gatandatu mu rwego rwo kubihuza n'irahira rya perezida Paul Kagame, warahariye kuzayobora u Rwanda ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017.

Mu bindi byaganiriwe muri ibyo birori ni uko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Atlanta biyemeje gukomeza guharanira iterambere mu bikorwa by'umuryango no gushishikariza abandi banyamuryango bo muri Amerika kuzakomeza umurava wo gukorera igihugu cyabo cy'u Rwanda no guharanira gukomeza kwihesha agaciro aho bari hose nk'abanyarwanda baba mu mahanga. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Amerika ni ubwa mbere bahuriye hamwe ariko babitangaza, ngo si ubwa nyuma. 

USABasangiye amafunguro

USAUSA

Babonereho kandi umwanya wo kwifuriza Perezida Kagame kuzasoza inshingano ze neza ndetse banamwizeza kuzamushyigikira no kumuba hafi mu bikorwa bye na gahunda ateganyiriza u Rwanda muri ino manda atangiye yi imyaka 7.Madame Leila Gaju Kabanda, uhagarariye Abanyarwanda baba muri Atlanta (ARC) yagize ati:

Uyu munsi turi kumwe twese hamwe twizihiza intsinzi ya perezida Paul Kagame ntawe uhejwe cyangwa ngo arobanurwe mu bandi, nizera ntashidikanya ko iyo imiryango n'inshuti bishyize hamwe bagamije intego runaka, ntacyabananiza kuyigeraho. Ugushyira hamwe ni ipfundo ry'iterambere rirambye ku gihugu cyacu. Kandi ubu ubumwe tugaragaje uyu munsi burahamya ko tuzatahiriza umugozi umwe mu kuba inyuma perezida Paul Kagame mu gusohoza inshingano twamutoroye.

USAUSAKu mugoroba babyinnye intsinziUSAUSAByari ibirori

Madamu Raissa Irakoze Cunningham, uhagarariye Diaspora ya Atlanta akaba yungirije Madamu Leila Kabanda, yunzemo agira ati: "Ibyiza biri imbere, dukomeze twubake igihugu cyacu, twiyubakira kandi tuzirikana ko n'ubwo tuba mu mahanga, intego yacu ari imwe gusa, ni ugukomeza guteza imbere igihugu cyacu nk'abanyamuryango, duharanira gushyira hamwe nk'abanyarwanda kandi tuzirikana ubunyarwanda bwacu aho turi hose". 

USAGodfrey Biravanga (uyu wambay ingofero) umujyanama muri ARC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND