Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27/02/2015 nibwo habaye ibirori byo guhatanira ikamba ya Nyampinga na Rudasubwa ba kaminuza ya Mount Kenya. Ku nshuro ya kabiri yikurikiranyije ibi birori byongeye kurangwa n’imitegurire yo ku rwego rwo hasi ku buryo benshi mu bitabiriye ibi birori batashye bijujutira uburyo byari biteguye.
Muri iyi mihango yabereye i Gikondo muri Expo ground, icyitwa umuziki cyari ikizira guhera saa yine z’ijoro kugeza saa sita ndetse ubwo umuhanzi Jaguar wari waturutse muri Kenya yageraga ku rubyiniro yaririmbye indirimbo 3 gusa maze police ihita ibihagarika mu gihe benshi bari bategereje kumva indirimbo ye yakunzwe cyane ‘Kigeugeu’ n’izindi nshya amaze iminsi asohora. Ibi bikaba bisa neza neza n’ibyabaye mu ijoro ryo kuwa 01 Werurwe 2014 ubwo hatorwanga Miss&Mr Mount Kenya 2014 maze nabwo bikagenda nabi cyane ndetse Police ikabihagarika Dr Jose Chameleon wari waturutse I Bugande ataririmbye hamwe n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Riderman na Knowless.
Abantu bari bitabiriye iki gikorwa ntibigeze babona ibirori bisobanutse
Jaguar yaririmbye indirimbo eshatu, nazo kuri volume yo hasi
Uretse kuba mu kugaragaza impano zabo bari babujijwe gukoresha imiziki, abahataniraga iri kamba, mu gihe cyo kubazwa ibibazo ntibari banemerewe kuvugira mu ndangururamajwi byose bakabikora mu rwego rwo kwirinda urusaku, gusa bikaba byari nk’ingorabahizi ku bahatanaga ndetse n’abari bakurikiranye iki gikorwa bose bakaba bari babihiwe.
Aba bifashishije volume ya telefone yabo kugirango bagargaze impano yabo
Abafite impano zijyanye na muzika ntako batagize ariko bari bafite imbogamizi itoroshye kuko nta majwi yasohokaga
Abahatanaga bari bakoze iyo bwabaga ngo bagaragaze impano zabo
Anitha Pendo na Emmalito nibo bari bayoboye iki gikorwa nkaba Mcs
Gusa n’ubwo byagenze gutyo ntibyabujije ko Miss na Mr Mount Kenya 2015 n’ibisonga byabo bamenyekana, aho umukobwa witwa Agasaro Farid Nadia ariwe wegukanye ikamba rya nyampinga naho rudasumbwa aba umusore witwa Nsengiyumva Ismail.
Nyampinga na Rudasubwa hamwe n'ibisonga byabo mu ifoto y'urwibutso
Nyuma y'uko Miss Agasaro Farid Nadia na Mr Nsengiyumva Ismael bamurikiwe iyi modoka ari babiri. abantu benshi batahanye urujijo bibaza niba bazayigabana bombi nk'igihembo nyamukuru!
Mu bandi bakobwa bahembwe harimo Miss Photogenic: Shema Adia, Igisonga cya Kabiri: Dukunde Mouna, Igisonga cya mbere: Malonga Alice na Miss Popularity: Agasaro Farid Nadia. Abasore bahebwe harimo Mr Talent: Mutabazi Arnold, Mr Photogenic:Gasarasi Jean Paul, Mr Popularity: Nsengiyumva Ismail, Igisonga cya Kabiri: Ntabanganyimana Jean de Dieu Jay na Mutabazi James wabaye Igisonga cya Mbere.
Abantu bakaba bakomeje kwibaza impamvu abategura igikorwa muri iyi kaminuza batigira ku makosa yabaye ngo bakosore.
PHOTO/Jean Chris KITOKO
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO