RFL
Kigali

Urwishe ya nka ruracyayirimo, imitegurire mibi niyo yaranze umuhango wa Miss na Mr Mount Kenya University 2015

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/02/2015 20:21
3


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27/02/2015 nibwo habaye ibirori byo guhatanira ikamba ya Nyampinga na Rudasubwa ba kaminuza ya Mount Kenya. Ku nshuro ya kabiri yikurikiranyije ibi birori byongeye kurangwa n’imitegurire yo ku rwego rwo hasi ku buryo benshi mu bitabiriye ibi birori batashye bijujutira uburyo byari biteguye.



Muri iyi mihango yabereye i Gikondo muri Expo ground, icyitwa umuziki cyari ikizira guhera saa yine z’ijoro kugeza saa sita ndetse ubwo umuhanzi Jaguar wari waturutse muri Kenya yageraga ku rubyiniro yaririmbye indirimbo 3 gusa maze police ihita ibihagarika mu gihe benshi bari bategereje kumva indirimbo ye yakunzwe cyane ‘Kigeugeu’ n’izindi nshya amaze iminsi asohora. Ibi bikaba bisa neza neza n’ibyabaye mu ijoro ryo kuwa 01 Werurwe 2014 ubwo hatorwanga Miss&Mr Mount Kenya 2014 maze nabwo bikagenda nabi cyane ndetse Police ikabihagarika Dr Jose Chameleon wari waturutse I Bugande ataririmbye hamwe n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Riderman na Knowless.

MKU

Abantu bari bitabiriye iki gikorwa ntibigeze babona ibirori bisobanutse

MKU

MKU

Jaguar yaririmbye indirimbo eshatu, nazo kuri volume yo hasi

mku

Uretse kuba mu kugaragaza impano zabo bari babujijwe gukoresha imiziki, abahataniraga iri kamba, mu gihe cyo kubazwa ibibazo ntibari banemerewe kuvugira mu ndangururamajwi byose bakabikora mu rwego rwo kwirinda urusaku, gusa bikaba byari nk’ingorabahizi ku bahatanaga ndetse n’abari bakurikiranye iki gikorwa bose bakaba bari babihiwe.

MKU

Aba bifashishije volume ya telefone yabo kugirango bagargaze impano yabo

MKU

MKU

MKU

MKU

MKU

MKU

Abafite impano zijyanye na muzika ntako batagize ariko bari bafite imbogamizi itoroshye kuko nta majwi yasohokaga

MKU

MKU

MKU

Abahatanaga bari bakoze iyo bwabaga ngo bagaragaze impano zabo

MKU

Anitha Pendo na Emmalito nibo bari bayoboye iki gikorwa nkaba Mcs

Gusa n’ubwo byagenze gutyo ntibyabujije ko Miss na Mr Mount Kenya 2015 n’ibisonga byabo bamenyekana, aho umukobwa witwa Agasaro Farid Nadia ariwe wegukanye ikamba rya nyampinga naho rudasumbwa aba umusore witwa Nsengiyumva Ismail.

mku

Nyampinga na Rudasubwa hamwe n'ibisonga byabo mu ifoto y'urwibutso

MKU

Nyuma y'uko Miss Agasaro Farid Nadia na Mr Nsengiyumva Ismael  bamurikiwe iyi modoka ari babiri. abantu benshi batahanye urujijo bibaza niba bazayigabana bombi nk'igihembo nyamukuru!

Mu bandi bakobwa bahembwe harimo  Miss Photogenic: Shema Adia, Igisonga cya Kabiri: Dukunde Mouna, Igisonga cya mbere: Malonga Alice na Miss Popularity: Agasaro Farid Nadia. Abasore bahebwe harimo Mr Talent: Mutabazi Arnold, Mr Photogenic:Gasarasi Jean Paul, Mr Popularity: Nsengiyumva Ismail, Igisonga cya Kabiri: Ntabanganyimana Jean de Dieu Jay na Mutabazi James wabaye Igisonga cya Mbere.

Abantu bakaba bakomeje kwibaza impamvu abategura igikorwa muri iyi kaminuza batigira ku makosa yabaye ngo bakosore.

PHOTO/Jean Chris KITOKO

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • king9 years ago
    amategeko nukuri atudohorere kuko turabihirwa nibirori peee
  • 9 years ago
    Ese uyu nyampinga siwe uvugwaho kuba akundana na RIderman ? Byaba ari ukuri?
  • RUGAMBA9 years ago
    Uyu nyampinga si we uvugwaho kuba akundana numuhanzi RiderMAN. HAHAHAHAH ESE BYABA ARI BYO?





Inyarwanda BACKGROUND