Winnie Mandela wari umugore wa perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo, Nelson Mandela yitabye Imana kuwa 2 Mata 2018. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho urwibutso rwe mu mvugo z'ubwenge.
Winnie Mandela ni umwe mu bagore barwanyije ingoma y’irondaruhu Apartheid mu gihugu cye cya Afurika y’Epfo. Winnie wari umugore wa perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo, Nelson Mandela yari inkingi ya mwamba y’ishyaka riri kubutegetsi ANC kuva yakwinjira mu buzima bwa politiki.
ZIMWE MU MVUGO ZE BENSHI BAFATA NK’IZ’UBUTWARI
Ni imvugo yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe
1.icyo gereza yamugize cyo.
“Imyaka nafunzwe yarankujije…sinkigira amarangamutima y’ubwoba…nta kintu na kimwe ngitinya, nta kintu na kimwe Guverinoma itankoreye, nta bubabare na bucye ntazi, ntimugatinye”
Ni imvugo benshi mu banyapolitki b’iki gihugu bishingikirizaho mu kurwanya politiki batishimiye badafite ubwoba. Winnie Mandela yafunzwe inshuro nyinshi zitandukanye kuva mu mwaka 1969 ndetse anatwikirwa inzu ye ahagana mu 1979.
2.Uburyo abirabura bashobora kuzagera ku bwigenge busesuye
“Dukoresheje ibibiriti byacu n’imikufi tuzabohora igihugu cyacu”
Usibye kuba iyi mvugo yarakoreshwaga mu gihe cyo kurwanya ingoma y’irondaruhu mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, no mu minsi ye ya nyuma Winnie yakunze kuyikoresha asobanura ko abanyafurika bashobora gukoresha bicye bafite bakigaranzUra abeera (abazungu) mu buryo bwose.
IyI mvugo yakunze gushyirwa mu bikorwa mu rugamba rwo kurwanya ingoma y’irondaruhu. Winnie iteka yajyaga ashaka aho ab'uruhu rwera bari akahazengurutsa amapine y’binyabiziga akayasukaho peteroli akahatwika. Ibi byanatumye akatirwa igifungo cya burundu mu mwaka 1961.
3.Ku rukundo rwe na Nelson Mandela
“Nagize igihe gito cyo kumukunda kandi urwo rukundo rwarakomeje na nyuma y’imyaka 27 yamaze afunze”
Ni imvugo kenshi yagiye akoresha ubwo yari ahagarariye abagore bo mu ishyaka Anc riri ku butegetsi, abashishikariza kwihanganira abagabo babo no gukoresha igihe cyabo mu bifite umumaro.
4.Imbaraga ku bagore
“Benshi mu banyafurikakazi bemera kuba abacakara b’abagabo babo kandi bakanasigasira ubu bucakara ,ibihindukira bikaba ukwirwanya ubwabo. Muri Afurika abagabo bafite ububasha ku bagore biturutse ku bagore bo ubwabo”.
Winni Mandela wayoboye abagore b’ishyaka rya ANC mu mwaka 1993, mu mbwirwa ruhame ze yakunze kugaragaza ko umunyafurikakazi ari umucakara w’igitsina, ibara ry’uruhu rwe n’icyiciro cy’ubuzima abayeho biturutse kuri we, mu gihe ari nawe ukwiye kwikura muri icyo gihome.
5.Kuri Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu minsi ye ya nyuma
‘Ndemeza ko igihugu cyacu gifite amateka mabi ndetse n’isura mbi y’ishyaka riri kubutegetsi ANC”.
Winnie Mandela mu minsi ye ya nyuma yamaganye imitegekere y’igihugu cye, ashinja abategetsi kwimika ruswa n’akarengane. Winnie Mandela yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 2 Mata 2018 azize uburwayi yari amaranye iminsi. Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ko umuhango wo gusezera Winnie Mandela uzaba ku rwego rw’igihugu talikiya 14 Mata 2018.
Winnie Mandeka yitabye Imana kuwa 2 Mata 2018
Src:BBC
TANGA IGITECYEREZO