RFL
Kigali

Urwaye indwara y’igifu cy’ibisebe? Dore uko wayikira mu gihe kingana n’ukwezi n’igice

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/10/2017 14:25
18


Indwara y’igifu cy’ibisebe iri mu ndwara zibasira imbaga y’abantu batari bake ku isi kuko ubushakashatsi bwerekanye ko buri mwaka abantu ibihumbi 500 ari bo bafatwa nayo. Aho iyi ndwara ibera mbi cyane ni uko ifata itarobanuye abakuru n’abatoya, ibintu usanga biteye inkeke kuko uyifite adashobora kubona amahoro mu buzima bwe bwose



Ubusanzwe igifu ni inyama y’ingenzi cyangwa se agafuka kari mu nda y’umuntu gashinzwe kubika ibyo umuntu yariye kakabisya kakabinoza noneho kakabona kubyohereza mu bindi bice by’umubiri w’umuntu, iyo bimaze kukwirakwira hirya no hino mu mubiri ninabwo biwugirira akamaro gakomeye

Mu gushaka kumenya byinshi kubijyanye n’indwara y’igifu cy’ibisebe bitewe n’uko ifata abantu benshi, twifashishije umuganga w’inzobere mu gukoresha imiti y’ibimera mu ivuriro 'Isoko Life Center' bwana Camarade maze atubwira byinshi kuri iyi ndwara

Ese indwara y’igifu cy’ibisebe iterwa n’iki?

Camarade Jean Damascene ati"Mu byukuri iyi ndwara iterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo:

Kurya ibintu bishyushye cyane

Kurya vuba vuba

Kurya umuntu aryamye

Kurya utongana n’uwo muri gusangira

Ishyari

Uburakari

Umujinya/agahinda gakabije

Kutagira amasaha yo kuriraho

Guhekenya utuntu utari bumire

Kurya usomeza

Kunywa inzoga n’itabi n’ibindi"

Ni ibihe bimenyetso biranga umuntu urwaye igifu cy’ibisebe?

Camarade Jean Damascene ati"Biragoye gutandukanya ibimenyetso by’igifu cy’ibisebe n’andi moko y’igifu ariko bimwe muri ibi bimenyetso harimo:

Kocyerwa cyane mu nda

Kubabara munda cyane cyane ushonje

Kubabara mu bitugu ahagana munsi y’irugu

Gutura imibi myinshi

Gucika intege nyuma yo gufata amafunguro

Kunanirwa kwituma

Kugira isesemi

Kubura appétit"

Ese birashoboka ko umuntu wazahajwe n’indwara y’igifu cy’ibisebe yakira?

Camrade Jean Damascene yagize ati"Birashoboka cyane ko uyu muntu ashobora gukira ndetse mu gihe kingana n’ukwezi n’igice gusa kuko dufite imiti karemano ibasha kuvura iyi ndwara iyo utugannye mu maguru mashya ushobora gukira mu kwezi n’igice ku buryo igifu cyawe cyongera kugira ubuzima bwiza noneho n’ibiryo utajyaga urya ugatangira kugirana umubano wihariye na byo"

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nziza6 years ago
    nonese camarade akorera he ngo tumugane ngo nanjye mfite icyo kibazo kigifu?mwaturangira aho akorera
  • Harid6 years ago
    Uravuga ngo tukugane utatubwiye naho ukorera ubwose turaharota
  • jacky6 years ago
    hamase twamubona gute
  • amani5 years ago
    nange ndumwemubarwaye igifu ese twabasangahe kugirango mudufashe murakoze
  • Clerc 5 years ago
    Mundangire aho mukorera ndabacyeneye
  • Veve5 years ago
    Murakoze ariko Dukeneye kumenya aho mukorera
  • Ndagijimana Augustin4 years ago
    Turabaramukije amahoro y'Imana.turabashimiye k'unfashanyo zanyu. None mwotumenyesha imiti yofasha umuntu muri uko kwezi N'igice? Murakoze.
  • M . Rachel4 years ago
    Murahineza ndabasuhujecyane nonec mwatubwiye bimwemubyotwakora murukokwezikumwenigice tukabigerageza njyewerwoc mubuzimasinjyagira amahoro niminita10 ndaribwacyane kd ibimenyetsobyoc mwavuzenabyisanzemo. Mumfashijemwabwira Camarade aho akorera tx
  • ekijyz pawer erneste nyabuyoya4 years ago
    jew nashka mubwir niba indwara ndmay ko ar'igiti(fois) cank igifu kand muzaba mumfashije: jew fatwa numva agatuza kaka mwumuriro mwishi nkatenguk cn kumugoroba nyen mugatuza nkumva uruntu ruyogora (ruvuga) cyane munda nkabura apetit(akayabagu) kand ndiy ivoka mererwa nabi canke iyo mfuyuye(iyo ndiye) nkagira umuriro mwishi mumaso nkaruhacane mumapuru nkamene kanumutwe cyanecane umugongo uka nyacane guhera kumafyigo kogez hepfo yijoshi(izosi; igikanu) nkaruha cane umugongo nkababara umubiriwose iyo nkoroye nokuzugurirwa can ndabinginze munsubanurire muzoba mukoze.mer6 bcp
  • Ngendshimana Theogene4 years ago
    nonex mukorera hehe
  • jeanine4 years ago
    ko njya ngira isesemi ubwo ndwaye iki?
  • Abizeyimana3 years ago
    Nasabaga ubufasha bwumuti wigifu kuko nkimaranye igihe kinini nawubona nte kd x mugihe ntarawubona niyihe mirire itangwanabi nabankoresha?murakoze
  • Renatha3 years ago
    Mumpe no zoku isoko life center
  • Jean Baptiste Ringuyeneza1 year ago
    Nigute nakira ibisebe mfite mu gifu
  • dushime isaac11 months ago
    murakoze mbere na mbere kuduha ubusobanuro none twe turi muri congo twaubona ute
  • Yankurije m.Josee7 months ago
    Muduhe contacted za z'uwo muganga camalade .N'Adress ze .murakoze
  • Fiston5 months ago
    Muzaturangire imiti twagura yadukizaigifu vuba
  • Aisha3 months ago
    Yavuzeko akorera mwivuriro Isoko life





Inyarwanda BACKGROUND