RFL
Kigali

Uruvangitirane rw’ibibazo imbere ya Trump ubura iminsi 3 gusa ngo arahirire kuba Perezida wa Amerika

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/01/2017 18:19
0


Kuva mu gihe cyo kwiyamamaza kugeza ubu, Donald Trump ari mu bantu bavuzwe n’itangazamakuru cyane biturutse ku buryo uyu mugabo yirekura akavuga ibyo ashatse kabone n’ubwo byaba biri butume bamwe bamufata nabi cyangwa ntibamukunde. Gutsinda amatora kwa Trump byaratunguranye cyane kuko atahabwaga amahirwe nka Hilary Clinton.



Akimara gutorwa, benshi mu bari bashyigikiye Hilary Clinton baramwanze cyane, bamwe bajya mu myigaragambyo mu mihanda bagaragaza ko batamushaka, Trump ibyo yakomeje kubyima amatwi, bigeze aho anashinjwa kuba yaribye amajwi mu matora akoresheje aba 'hackers', ndetse ngo ibi akaba yarabifashijwemo n’u Burusiya. Ibimuvugwaho, abamushinja, abakora ibikorwa byo kumusesereza no kumurwanya mu buryo butaziguye babaye benshi, ibi bikaba byaratumye benshi mu bahanzi bagombaga kuzaririmba mu birori by’iyimikwa rye bagenda bakuramo akabo karenge batinya no kuba bahagwa cyangwa imiryango yabo ikabigenderamo kubera uburyo Trump afite abanzi benshi.

Trump utajya uripfana kandi aherutse no kwanga ikibazo cy’umunyamakuru wa CNN ubwo yari mu nama n’abanyamakuru bamubaza ibibazo bitandukanye. Trump yabwiye uwo munyamakuru ko igitangazamakuru akorera gitangaza amakuru y’amahimbano ndetse amuhakanira ko atari bumwemerere kugira ikibazo amubaza. Ku mbuga nkoranyambaga nta munsi wira hatavuzwe ikintu runaka kuri Donald Trump kandi ugasanga ibyinshi ari ibibi kurusha ibyiza. N’ubwo bimeze gutya ariko Trump agaragara nk’uwiteguye guhangana n’abamurwanya kuko n’ubwo byaba ari ibintu bidakomeye cyane, Trump akunda nawe gusubiza abamuvuga nabi ndetse agakoresha imvugo zitavugwaho rumwe bamwe bavuga ko bidakwiriye umuntu ugiye kuyobora igihugu.

Indege za Donald Trump zigera kuri 5 zigiye kubura umumaro mu gihe ari perezida

Kuba abaye perezida ni inzitizi ikomeye ku mikoresherezwe y’indege ze kuko ibyo perezida akora byose, uko abaho n’uko agenda n’umuryango we byose biteganijwe kandi akaba adashobora gukomeza kugenda mu bye bwite. Izi ndege rero ikibazo ni uko aramutse azigurishije byagaragara nko kwigwizaho imitungo yungukira ku kuba yarabaye perezida. Izi ndege kandi ntiyanazikodesha ngo hato bitazakurura impaka ko yaba yarabaye perezida ngo ajye arya imitsi y’abaturage mu gihe ibye biri kwinjiza amafaranga. Ibi ariko ntibinakuraho ko Trump kubika izi ndege zidakoreshwa nabyo bizamuhenda kuko zizajya zikenera kwitabwaho, nabyo bikaba bitwara amafaranga menshi.

Kugeza ubu polisi yo mujyi wa Los Angeles yiteguye gucunga umutekano mu buryo bushoboka bwose mu irahira rya Donald Trump ndetse za kajugujugu zizaba ziri mu kirere zicunga buri kantu gacaracara. Bishop Wayne T.Jackson wo mu itorero Great Faith Ministries International ibarirwa muri Detroit niwe uzayobora amasengesho yo mu kurahira kwa Donald Trump nawe abantu bari batangiye kumwishyiramo nyamara we avuga ko ibyo azakora atazaba abikoreye Donald Trump ahubwo azaba abikoreye Imana, no mu kwezi kwa 9 umwaka ushize bamwe baramwijunditse ubwo yakiraga Donald Trump mu rusengero rwe.

Kugeza ubu Obama n’umuryango we bamaze kwimukira mu nzu isanzwe basiga White House igiye guturwamo na Trump n’umuryango we.

Source: TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND