RFL
Kigali

Urutonde rw'ibyamamare nyarwanda 10 byahesheje ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/12/2014 9:33
18


Mu Rwanda havuka ibyamamare byinshi birimo abaririmbyi, abakinnyi b’umupira w’amaguru n’indi mikino inyuranye, aba bose bakaba bagira uruhare mu guteza imbere igihugu ariko hari bamwe mu bantu b’ibyamamare batazigera bibagirana mu mateka y’abanyarwanda kubera ibendera ry’igihugu bazamuye.



Uru rutonde rw’abantu bo mu byiciro bitandukanye by’imyidagaduro, rugaragaramo abahanzi, abakinnyi na ba Nyampinga bahesheje ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga bagatuma ibendera ry’igihugu cyacu rizamurwa, aha hakaba harimo abari mu Rwanda ndetse n’abakomoka mu Rwanda baba hanze ariko uruhare rwabo mu guhesha ishema u Rwanda rukaba rugaragara.

1. Alpha Rwirangira

 Alpha Rwirangira wavutse tariki 25 Gicurasi 1986, ni umusore w’umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga ubwo yegukanaga igihembo cy’irushanwa rya Tusker Project Fame ku nshuro ya 3 yari ibaye, icyo gihe akaba yarakuye igihembo muri Kenya maze ahita yamamara mu Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda, Tanzania, Sudani n’ahandi hirya no hino muri Afrika, bihesha ishema u Rwanda ku rwego rwo hejuru.

alpha

Ibi ntibyaje kurangirira aho kuko uyu muhanzi muri 2011 yaje no kongera kwegukana igihembo gikomeye muri Tusker Project Fame, icyo kikaba ari icy’irushanwa ryahuje abigeze gutsinda muri Tusker Project Fame bose mu cyiswe « Tusker All Stars » maze nabwo yongera gutsinda, ibendera ry’u Rwanda ryongera kuzamurwa amahanga yibonera ubuhanga bw’umusore uvuga mu rwa Gasabo.

2. Jimmy Gatete

Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru wavutse tariki 11 Ukuboza 1982, ntazigera yibagirana mu mitima y’abanyarwanda benshi kubera ubuhanga yagaragaje ubwo yatsindaga ibitego byafashije ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru kugera mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa cy’ibihugu (CAN 2004), iyo ikaba ari nayo nshuro rukumbi u Rwanda rwabashije kugera kuri iyo ntera.

gatete

Jimmy Gatete yibukwa cyane ku gitego yatsinze ikipe ya Ghana ; imwe mu makipe akomeye cyane muri Afrika, icyo cyaje gisanga igitego yari yabanje gutsinda ikipe ya Uganda, by’umwihariko icyo gihe akaba yaratsinze Uganda nyuma y’uko yari yakomerekejwe mu mutwe bakamudoda maze yagaruka mu kibuga agahita atsinda igitego cyagejeje u Rwanda ahantu hakomeye.

3. Disi Dieudonne

disi

Disi Dieudonne wavukiye i Ntyazo mu cyahoze ari Butare tariki 24 Ugushyingo 1980, ni umukinnyi w’umunyarwanda mu mukino wo kwiruka n’amaguru umaze guhesha ishema igihugu kenshi kandi mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye, akaba yaragiye yegukana imidari myinshi nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere. Yatangiye kwigaragaza ubwo yegukanaga umwanya wa 4 mu marushanwa yabereye i Brazzaville muri 2004, hanyuma biba akarusho muri 2005 ubwo yegukanaga umwanya wa mbere mu gusiganwa muri metero 10.000 ndetse n’umwanya wa 3 mu gusiganwa muri metero 5.000, icyo gihe akaba yaratsinze amahanga mu marushanwa yari yabereye i Niamey muri Niger maze ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa.

Yitabiriye amarushanwa menshi atandukanye

Yitabiriye amarushanwa menshi atandukanye

Uyu mwanya wa mbere kandi yaje no kongera kuwegukana mu marushanwa mpuzamahanga yabereye i Marseille mu Bufaransa ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga akomeye yabereye i Beirut muri Libani. Kugeza ubu amaze kwitabira amarushanwa menshi ku rwego mpuzamahanga kandi yagiye yitwara neza muri rusange ahesha ishema u Rwanda anegukana imidari myinshi.

4. Miss Mutesi Aurore

Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012, ni umwe mu bakobwa b’abanyarwandakazi babashije kwitabira amarushanwa mpuzamahanga menshi y’ubwiza, muri ayo yose akaba yaranaje kwambikwa ikamba rya Miss FESPAM 2013, iri rikaba ari ikamba yakuye muri Congo Brazzaville atsinze abandi bakobwa bari bitabiriye aya marushanwa yateguwe n’iserukiramuco nyafurika rihuza abahanzi b’abanyamuziki.

aurore

Uyu mukobwa, yabashije gutsinda amahanga ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa, anahabwa ibehembo bishimishije birimo no guhagararira umugabane wa Africa mu bikorwa bya FESPAM ku rwego rw’isi, iyi ikaba ari intera ikomeye yabashije kugeza kuri we ubwe, ku Rwanda ndetse no ku banyarwanda bose muri rusange kuko gutsinda k’Umunyarwanda bitabura kuba ishema ry’abenegihugu bose.

5. Mani Martin

Maniraruta Martin ni umuhanzi w’umunyarwanda wavutse tariki 24 Ukuboza 1988, akaba amenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Mani Martin. Uyu musore yakunzwe kuva cyera ubwo yatangiraga muzika aririmba indirimbo zihimbaza Imana nk’iyitwa URUKUMBUZI yakunzwe cyane, nyuma aza kugenda akora n’izindi zifite ubutumwa bwafashije benshi nk’iyitwa ‘ICYO DUPFANA’, INTERO Y’AMAHORO n’izindi.

mani martin

Mu ndirimbo za Mani Martin zakunzwe zikanamuhesha ishema ndetse bigatuma n’ibendera ry’u Rwanda rizamurwa, ntayamurutira « My Destiny », iyi ikaba yarashyizwe na BBC ku rutonde rw’indirimbo 50 z’ibihe byose ku mugabane wa Afrika, ibintu byashimishije abanyarwanda kandi na nyir’ubwite akagaragaza ko ari ishema kuri we no ku Rwanda avukamo.

6. Sonia Uwitonze Rolland

Sonia Uwitonze Rolland wavukiye i Kigali tariki 11 Gashyantare 1981 kuri nyina w’umunyarwandakazi na se w’Umufaransa, ni umugore ukiri muto ukomeye ku rwego mpuzamahanga dore ko ubu ari umukinnyi w’amafilime ukomeye mu Bufaransa. Miss Sonia Rolland yabashije guca agahigo kataragirwa n’undi wese ko kuba Miss France yaravukiye ku mugabane wa Afrika, aho yavukiye hakaba nta handi hatari mu Rwanda.

sonia

Uyu mugore kugeza ubu ufite abana babiri b’abakobwa, yakunze gufasha abanyarwanda cyane cyane abatishoboye n’abari mu kaga kandi akaba agaragaza kenshi ko aterwa ishema n’aho avuka. Uwitonze Sonia Rolland yahesheje ishema cyane igihugu avukamo ubwo yakorwaga nka Miss France mu mwaka w’2000, kuva icyo gihe akaba atarahwemye kwerekana ko intsinzi ye ari iy’abanyarwanda n’ubwo yatsinze nka Miss France.

7. Corneille

Corneille Nyungura ni umuhanzi mpuzamahanga ukomeye cyane wavutse tariki 24 Werurwe 1977, avukira mu Budage ariko avuka ku babyeyi b’abanyarwanda bigaga muri icyo gihugu cy’u Budage, aba bakaba baraje no kumuzana mu Rwanda akiri muto kuburyo ari naho yamaze igihe kinini cyo mu bwana bwe, kugeza ubwo yaje guhungira i Burayi nyuma y’uko ababyeyi be n’abandi bo mu muryango we bari bamaze kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

corneille

Kugeza ubu uyu muhanzi yibera mu gihugu cya Canada yanamaze kubonera ubwegihugu, akaba ari umunyamuzika ukomeye kandi uzwi ku rwego rw’isi kandi n’ubwo atari yagaruka mu Rwanda kuva yahunga, ni kenshi ajya avuga ko akunda igihugu cye kandi ko ateganya kuzahaza akanahakorera ibitaramo. Ubu amaze kwegukana ibihembo byinshi bitandukanye mu muziki, kandi iteka intsinzi ye ntibura kuvugwaho ko ari iy’umuhanzi ukomoka mu Rwanda.

8. Ben Kayiranga

Umuhanzi w’umunyarwanda Ben Kayiranga uba mu gihugu cy’u Bufaransa, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa « Freedom », iyi ikaba yaraje no kumuhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga tariki 31 Mutarama 2013 ubwo yashyirwaga ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’indirimbo 20 zahinduye isi, ibi bikaba byarakozwe na BBC News Magazine nyuma yo gukora ubushakashatsi igasanga iyi ndirimbo iri mu zatanze umusaruro mu guhindura isi hifashishijwe ubutumwa bwiza buyirimo.

Ben

Iri ni ishema kuri uyu muhanzi Ben Kayiranga ariko rikaba n’ishema rikomeye ku Rwanda n’abanyarwanda kuba indirimbo y’umuhanzi nyarwanda yashyirwa ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’indirimbo zahinduye isi, uyu nawe akaba yaragize uruhare mu gutuma ibendera ry’u Rwanda ryazamurwa amahanga akamenya ko i Rwanda hari abahanzi bahanga ibyagirira isi akamaro.

9. Jean Paul Samputu

Umuhanzi Jean Paul Samputu, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagize amateka akomeye kandi babashije kwegukana ibihembo mpuzamahanga bitandukanye byatumye ahesha ishema u Rwanda kandi akabasha no kuzamura ibendera ry’igihugu mu ruhando mpuzamahanga. Mu bihembo mpuzamahanga yegukanye harimo Kora Awards yatsindiye muri 2003.

samputu

Mu mwaka wa 2006, Samputu yatsindiye umwanya wa mbere mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwandika indirimbo aho yanditse iyitwa ‘Psalm 150’.

Yagizwe ambasaderi w’amahoro n’umuryango witwa « Universal Peace Federation » hari ku itariki 18 Ugushyingo 2007. Samputu abasha kuririmba mu ndimi 6 arizo; Ikinyarwanda, Igiswahili, Ilingala, Ikigande, Igifaransa, n’Icyongereza.Kuri ubu, Jean Paul Samputu afitanye amasezerano na kompanyi ebyiri zikomeye zimukorera ibijyanye na muzika, imwe ni Mi5 Recordings ndetse na EMI.

10. Ndayisenga Valens

Ndayisenga Valens wavukiye i Rwamagana tariki ya 1 Mutarama 1994, ari mu banyarwanda bubatse amateka akomeye muri uyu mwaka wa 2014 nyuma yo kwegukana igihembo gikuru cy’isiganwa ry’amagare mu marushanwa azwi nka « Tour du Rwanda », hamwe n’ikipe y’u Rwanda bari bafatanyije bakaba barabashije gutsinda abanyamahanga batandukanye kandi bafite amazina azwi mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no gusiganwa ku magare, ibi bikaba byaratumye azamura ibendera ry’u Rwanda binubaka amateka atari yarigeze abaho kuva iri rushanwa ryabaho kuko ari ubwa mbere ryari ryegukanywe n’umunyarwanda.

valens

Uku guhesha ishema u Rwanda byaje no gukora ku mutima wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamushimiye cyane ndetse habaho n’umunsi mukuru wo kumwakira hamwe na bagenzi be bari bahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa yo gusiganwa ku magare azwi nka « Tour du Rwanda ».

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Divine9 years ago
    Iyi nkuru ndayikunze kandi mukomereze aho, inyarwanda.com mukora inkuru zifite icyo zunguye abanyarwanda
  • Gasana messi9 years ago
    Gatete aracyari uwambere pe
  • 9 years ago
    njye uwo nemeye muri abo ni jimmy gatete! 2004 yarabicaga
  • 9 years ago
    kuki mutashizemo louise mushikiwabo cg team ya mavubi yagiye mugikombe kisi
  • harindintwari j bosco9 years ago
    inyarwanda.com murabambere Pe munyibukije gatete!!!
  • RUKUNDO9 years ago
    mwibagiwe RUHUMULIZA Abraham
  • jacques9 years ago
    nukuri muri abantu babagabo ibi bituma twibuka izi ntwali zacu gusa gatete arabahiga bose gusa mwibagiwe muzehe kijyana wacu
  • MUJAWIMANA DELPHINE9 years ago
    BAKOMEREZE IMBERE TURABASHYIGIKIYE
  • Fiance9 years ago
    Miss Aurore pe arabikwiye yitabiriye amarushanwa ya miss supranational miss fashion beauty universal uyu mukobwa arabikwiye ni intangarugero pe
  • h9 years ago
    kbs aba bantu turabemera, abandi bajye batuza
  • dave9 years ago
    GATETE arabahiga nshuti..kumwibagirwa ntibiteze kuzabaho nagatooo .kd mwakoze cyaneee
  • rwanda9 years ago
    ndanezerewe tubarinyuma
  • jacky9 years ago
    vraiment mutesi elle trop belle, je peut seulement dire courage ma belle jtm bzuuuuu
  • Soso9 years ago
    Iyi nkuru yanyu yerekanye ubunararibonye mumaze kugeraho,mukomereze aho rwose ndabashimiye.Nubwo tutahamyako aruko bakurikirana cgse ko ntabandi basigaye,icyingenzi ni icukumbura mwakoze.Courage inyarwanda.com
  • Jack9 years ago
    Birababaje kuba mutazi Umuntu wambere wazanye umudari wa Zahabu mubamugaye .....niwe ukwiye umwanya wa mbere
  • Hero Son9 years ago
    Mwakoze Kubuhanga Mu2garagarije
  • Bagga9 years ago
    Birasekeje kubona mani Martin ku rutonde rumwe na Corneille. Hihhihihihihihihihih. hahahahahahaha. Hooooooooohohohohohohoh
  • pizo9 years ago
    u Rwanda nibazamure under grand





Inyarwanda BACKGROUND